Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Yat Michael nyuma yo gukurirwaho igihano cy’urupfu ati (...)
Yat Michael nyuma yo gukurirwaho igihano cy’urupfu ati “Navutse ubwa kabiri.”

Yat Michael na Peter Yen Reith ni abapasitori mu gihugu cya Sudani mu minsi ishize bari mu mazi abira, nyuma yo guhamwa na bimwe mu byaha bashinjwaga maze bagasabirwa n’ubushinjacyaha kwicwa. Aba bapasitori ubucamanza bwasanze bahamwa no kumvikanisha amahoro kubanyabyaha cyangwa ku mitwe yiterabwoba ariko ibyaha byo kurenga ku itegeko-nshinga n’ubutasi ntibyabahama, iki cyaha iyo kiza kubahama bakaba baragombaga guhanishwa igihano cy’urupfu cyangwa gufungwa ubuzima bwabo bwose.

Ubucamanza bumaze gusuzuma ibyaha byabahamye basanze igihano bagombaga guhabwa barakirangije maze bafata umwanzuro wo kubarekura, gusa ababikurikiranira hafi bakavuga ko habayeho n’igitutu cy’amahanga kugira ngo abo bapasitori barekurwe.

Yat Michael yavuze ko gufungurwa kuri we abifata nko kongera kuvuka bundi bushya kandi ko yumva abohotse rwose kuko yari amazi iminsi yumva atameze neza kubwo kutagira uburengazira bwose akwiye kubera ubuzima bwo muri gereza. Yagize ati:ndumva mbohotse, kuko nari maze amezi menshi mfunzwe, ndumva narabaye nkuwavutse bundi bushya.”

Mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, Michael nabwo yari yafunzwe azira inyigisho yari yigishirije mu itorero rya Khartoum Bahri Evangelical Church, leta yari yafashe nko kubangamira aba Isilamu bifuzaga kuhashora imari.

Mu gihe gito gusa, muri Mutarama uy’umwaka, inzego z’umutekano n’ubutasi zahise zita muri yombi Reith nyuma yo ku mubaza aho Michael yaburiye,maze nawe bamushyira mu gihome, igikorwa benshi bemeje ko abagize ruriya rwego bava mu idini ya Isilamu aribo bari bari inyuma y’ifatwa ryabo bapasitori bombi.

Mu mwaka w’2014, Sudani yaburijemo umugambi wo kubaka insengero za gikristo nyinshi leta ivuga ko abakristo basigaye muri Sudani ari bake atari ngombwa ko bagira insengero nyinshi kuko abandi benshi begukiye Sudani y’Epfo. Ubutegetsi bwa Khartoum bukaba kandi bwarasenye insengero nyinshi mu mpande zitandukanye z’icyo gihugu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza