Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Yesu agushakaho imbuto z’umwuka
Yesu agushakaho imbuto z’umwuka

Areba kure abona umutini uriho ibibabi, arawegera ngo ahari yawubonaho imbuto. Nyamara awugezeho ntiyagira icyo abona keretse ibibabi, kuko kitari igihe cyo kwera kw’imitini.Arawubwira ati "Umuntu ntakarye ku mbuto zawe iteka ryose" - Mariko 11:13-14

Igihe Yesu Kristo yagendanaga n’abigishwa be , banyuze ahantu hari igiti cy’umutini. Yesu agishatseho imbuto arazibura , arakivuma. Iki ni igishushanyo cy’ubwoko bwe bwari bufite ikibazo cyo kudakura mu buryo bw’umwuka. Ubwoko butagira imbuto kimwe n’ubufite imbi, bwikururira ibihano. Ubufite imbuto zishimwa n’ Imana bwo bwikurira imigisha.

Bibiliya itwereka muri Yeremiya 24: 3-8 , iyerekwa Yeremiya yagize ku bijyanye no kwera imbuto . Agaragaza neza ko abera imbuto nziza ari bo Imana igirira neza “Maze Uwiteka arambaza ati "Yeremiya, ubonye iki?" Nti "Mbonye imbuto z’umutini, inziza ni nziza cyane, imbi ni mbi rwose, ndetse ntizaribwa kuko ari mbi cyane". Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti "Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo ‘Uko umenye izo mbuto nziza ni ko nzamenya imbohe z’u Buyuda, izo nakuye aha nkazijyana mu gihugu cy’Abakaludaya, kugira ngo nzigirire neza .Kuko nzabahangaho amaso y’urukundo kugira ngo mbagirire neza, kandi nzabagarura muri iki gihugu. Nzabubakira kandi sinzongera kubasenyera, nzabatera bamere, kandi sinzabarandura.Nzabaha umutima wo kumenya yuko ari jye Uwiteka, bazaba ubwoko bwanjye nanjye nzaba Imana yabo, kuko bazangarukira n’umutima wabo wose’. "Ni ukuri Uwiteka aravuga ati ‘Uko izo mbuto zari mbi bituma zitaribwa, ni ko nzagenza Sedekiya umwami w’u Buyuda n’ibikomangoma bye, n’abatuye i Yerusalemu bari basigaye muri iki gihugu, n’abatuye mu gihugu cyo muri Egiputa “.

Yesu adushakaho kwera imbuto z’umwuka, niba koko twariyemeje kumwitirirwa. Nyamara mu isi hari igihe ibintu bibi bimenyerwa, abakabicyashye bakaba aba mbere mu kubirenza amaso, cyane cyane iyo kubyamagana bihungabanya inyungu zabo. Ijambo ry’Imana ridusaba kwirinda ibintu abantu bamwe bimika bakabiha ikaze kandi ari ibyaha, kuko iyo umuntu abyirinze ahinduka urusengero rwera rwa Kristo.

Gusenga ni uburyo bwo kugaragaza ubumwe bw’umuntu n’Imana. Ariko kandi ugusenga gukwiye kugaragaza ubumwe bw’umuntu na mugenzi we. Ndetse kubabarira uwaguhemukiye ni itegeko ry’Imana, si ikintu umuntu akora ku bushake bwe.Imbuto umukristo yera nizo zihesha Imana icyubahiro zikanahindurira abatizera gukizwa.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza