Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Yesu Kristo niwe Mutambyi wawe mukuru
Yesu Kristo niwe Mutambyi wawe mukuru

Ni cyo cyatumye yari akwiriye gushushanywa na bene Se kuri byose, ngo abe umutambyi mukuru w’imbabazi kandi ukiranuka mu by’Imana, abe n’impongano y’ibyaha by’abantu.” Abaheburayo 2:17

Mu isezerano rya kera Abisirayeli bafatwaga nk’ishyanga bwite ku Mana binyuze muguhagararirwa n’Abatambyi bakuru. Ariko se Abatambyi bo bari bantu ki imbere y’Imana, nibo bari bagize igihugu cya Isirayeli, bivuga ko iyo babaga bahagaze imbere y’Imana, babaga bahagarariye igihugu cyose cya Isirayeli.

Iyo abatambyi bakuru bakoraga icyaha, bazaniraga igihugu cyose umuvumo ndetse Imana igahita itera umugongo Abisirayeli, ititaye uko rubanda rundi rwitwararitse kubijyanye n’amategeko no gutamba ibitambo.

Ariko iyo abatambyi bakuru babaga baboneye kandi bishimiwe n’Imana, ntacyatumaga Imana itishimira igihugu cyose ndetse niyo abandi bagituye babaga bacumuye. Gusa byari ibintu bigoye ku batambyi kuko nabo babaga bambaye umubiri bisangaga bacumuye ku Mana, bigatera umuvumo ku gihugu cyose.

Niyo mpamvu dukwiriye gushimira Imana ko ubu dufite umutambyi mukuru umwe kandi ukiranuka ari we Yesu Kristo. Iyo ahagaze imbere y’Imana ikomeza kubona ugukiranuka muri we kuko Imana data imwera mu bihe byose kandi ihora imwishimiye, uwo niwe mutabyi wawe mukuru ukuzanira gukiranuka mu maso y’Imana.

Yesu Kristo umutambyi wacu mukuru, ubu yicaye iburyo bw’Imana data, (Abaroma 8:34). Ibi bishatse kuvuga ko Imana ibona Yesu Kristo iburyo bwayo bigatuma ibona umwizera wese nkukiranutse. Kuko Yesu Kristo atunye, niyo mpamvu nawe umwizera Imana ibonako utunganye. Kuko Yesu Kristo ari we mutambyi wacu mukuru, akaba akiranuka, kandi Imana ikaba imwemera, uko niko ibona abantu bose bizera uy’umutambyi mukuru ari we Yesu Kristo.

Imbere y’Imana ntushobora kuhabura umwanya kuko Yesu aguhagarariye, kugira ngo umwanya wawe ubure imbere yayo ni uko Yesu Kristo yabanza kuwuhabura kandi ibyo ntibyashoboka. Ntugomba guhora wishinja ko Imana itakwemera igihe uje imbere yayo, umwanya wawe urahari kandi uzigamwe muri Yesu Kristo. Igihe cyose wemeye kunyura muri we abasha kukwakira ndetse ugahabwa ibyo ushatse byose ku Mana.

Kuba Yesu Kristo yaremeye kukubera umutambyi, ni Ubuntu wagiriwe, ntugomba kubukoresha nabi cyangwa ngo wirare ukore ibyaha kuko icyo Ubuntu bugafasha ni ukuba umwana w’Imana bityo ukaba wemerewe kubabarirwa amakosa yose wakoze kandi ukwemererwa kwakirwa mu rugo kwa data.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza