Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Yesu Kristo niwe nzira y’amahoro
Yesu Kristo niwe nzira y’amahoro

Imana irema umuntu yamuremye mu ishusho yayo kandi mu mugambi wayo yashakaga ko azaba mu buzima bujya kumera nk’ubwayo ariko aho umuntu akoreye icyaha yahise yitandukanya n’ubwiza bw’Imana.

Ntago Imana yigeze yirengagiza umuntu nubwo yari yayicumuyeho ahubwo yashakishije uko yakongera kunga ubumwe na muntu,bitewe n’urukundo ruhebuje Imana ifiteye umuntu byatumye imuha umwana wayo ikunda cyane Yesu Kristo.”Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho”.Yohana 3:16.

Kwizera yesu kristo ni intambwe uba uteye yo kubona ubugingo kandi Yesu kuko ariwe mwami w’amahoro ahita akugeza mu mahoro ye,yaravuze ati” “Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere.

Mu y’andi magambo niwizera Yesu ntago uzahagarika umutima kuko amahoro we atanga ntago ari nk’ayab’isi batanga ahubwo akwiha wese kandi akaguha imbaraga igihe bikomeye,ajya kujya mu ijuru yabwiye intumwa ze ati” “Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.

Yesu Kristo azi ibikubuza amahoro ariko we arakubwira ngo witinya niba umufite ufite amahoro yuzuye,wikangwa nibyo uri kubona bikubujije amahoro ahubwo reba ko imibanire yawe n’Imana ihangaze neza kugirango hatagira ikikunyaga amahoro yawe,Yesu niwe Rufunguzo rugomba kugenga amahoro yawe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza