Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Yesu Kristu ni we bugingo buzima.
Yesu Kristu ni we bugingo buzima.

“Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye.” Yohana 14:6.

Urupfu rusobanuye gutanduka kw’iteka ryose n’Imana. Imana yo iha cyane agaciro ubuzima bw’iteka ryose. Umuntu wese yabyanga cyangwa akabyemera agomba gupfa uru rupfu rw’umubiri, keretse Yesu Kristo aramutse agarutse kujyana itorero akiriho.

Yesu Kristu ni we bugingo. No mu butumwa bwiza bwa Yohana, ni ko amwita. “Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari Umucyo w’abantu.” Yohana 1:4.

Ibi bisobanuye ko Umwana w’Imana Yesu Kristu ari we soko y’ubugingo; nta handi bushobora kubonerwa uretse muri we. Imana itanga ubugingo, yahaye n’Umwana wayo ubwo bubasha bwo gutanga ubugingo (Yohana 5:26), kandi yifuza guha buri wese ubwo bugingo akava mu byaha. Umwana w’Imana ubwe yarivugiye ati “…ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.” Yohana 10:10.

Ese ubugingo buhoraho bubonywa bute? Igisubizo cy’iki kibazo kiri mu iri Jambo Yesu Kristu yivugiye: “Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo.” Yohana 17:3.

Tugomba kuvuka ubwa kabiri, kugira ngo umuntu wacu wa kera wo muri kamere y’ibyaha apfe. Dukwiye gusobanukirwa Ijambo Intumwa Pawulo yandikiye Abakolosayi: “kuko mwapfuye kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana.” (Abakolosayi 3:3). Yesu Kristo ni we “…Mana y’ukuri n’ubugingo buhoraho.” (1 Yohana 5:20).

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza