Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Yesu yishyuye igihano cyawe
Yesu yishyuye igihano cyawe

‘Tukiri abanyantege nke, mu gihe gikwiriye Kristo yapfiriye abanyabyaha…ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.’ Abaroma 5:6,8.

Umunsi umwe mu gihugu cya Kanada, umuvugabutumwa yigishaga ubutumwa bwiza bwa yesu Kristu. Igihe yigisha haza umuntu wasinze kandi wanatezaga akaduruvayo mu bari aho.

Abantu bari aho batangiye kumujyana hanze, we yahise atangira kubarwanya. Mu kubarwanya yaje gukomeretsa wa muvugabutumwa. Yaje kuhavanwa na polisi.

Nyuma y’ukwezi kumwe, yari mu rukiko yiregura. Yahamijwe icyaha, acibwa amafaranga, yaramuka atayabonye, agafungwa ibyumweru bike.

Wa muvugabutumwa na we yari yitabiriye urwo rubanza. Nyuma yo kumva igihano wa musinzi yakatiwe, yegereye umucamanza mu ibanga, amubwira ko ashaka kumwishyurira amafaranga yari yaciwe. Kubera ko nta kundi umucamanza yari kubigenza, yahisemo kwemera ibyo yari abwiwe na wa muvugabutumwa.

Yahise yegera uwakatiwe igihano aramubwira ati “Kuri ubu nta rubanza rukikuriho, kuko hari umaze kukwishyurira.” Yahise amubaza ati, “Njyewe nishyurirwa? Ese ninde wakemera kunyishyurira?” Umucamanza yahise amusubiza ati “Wa mugabo wakomerekeje, ni we wakwishyuriye.”

N’amarira menshi, yahise asanga wa muvugabutumwa amufata mu kiganza, kandi aranamushimira. Uyu muvugabutumwa ntiyigeze abangamira ibyemezo by’ubutabera. Uwahamwe n’icyaha yari agiye guhanwa. Ariko kubera urukundo rwa gikristu, umuvugabutumwa yishyuye igihano cy’uwari yahamwe n’icyaha.

Ibi bisa n’ubutabera bw’Imana. Ku Mana ubutabera bujyana n’igihano cy’icyaha; kuri iyi ngingo Imana ntiyivuguruza. Ariko kubera urukundo idukunda, yohereje Umwana wayo kuri iyi si; Kristo yishyiraho igihano gikwiye ibyaha byacu. Abambwa ku musaraba kugira ngo uzamugarukira, akemera ibyaha bye kandi akakira imbabazi ze, akamwizera, azakizwe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

patrick hakizimana kuwa 2-03-2015 saa 11:44
 

Haricots gîte nibaza ati ese ko ndi impunzi
Mugihugu nyabandi umunsi nzashaka Gu subira Mugihugu nyacu nzabigenza ute?
Pour

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza