Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Zimwe mu mpamvu zituma umukristo akwiye kwita ku (...)
Zimwe mu mpamvu zituma umukristo akwiye kwita ku mibiri we

”Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge,kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.”1Abakorinto 6:19-20

Hariho abakristo batita ku mibiri yabo cyangwa uko bagaragara inyuma,ariko se koko birakwiriye ko batabyitaho? Hari ikibazo ukwiriye kwibaza,waba uzi ko umubiri wawe ari urusengero rw’Imana?,tekereza nawe urusengero rutagirirwa isuku cyangwa ngo rw’itabweho uko rwaba rumeze,byanze bikunze Imana ntiyarwishimira rwose!

Umukristo agomba gukora ibyo ashoboye byose kugira ngo umubiriwe umere neza,kuko iby’umwuka bikeneye gukorera mu mubiri muzima. Izi nizimwe mu mpamvu umukristo akwiriye kwiyitaho: 1.Twaremwe mu ishusho y’Imana. Bibiliya ivuga neza ko turi mu ishusho y’uwaturemye,nubwo iyo shusho yangijwe n’icyaha Adamu na Eva bakoze ariko ntiyavuyeho cyangwa ngo ihinduke ndetse Yesu Kristo yongeye kuyishimangira yemera kudupfira urupfu rwo ku musaraba kugira ngo yongere aduhuze n’Imana. Iyo ikwiye kuba impamvu ikomeye yo kwiyitaho.

2. Umubiri dufite ni umwe gusa. Iyi ngingo ishobora kumvikana nkaho idakomeye cyangwa igoranye kumvikana,ariko hariho abantu bafata imibiri yabo nkaho bashobora kuba bafite ahandi hari undi mubiri basimbuza uwo bafite. Igihe uy’umubiri wangiritse ntawundi wo kuwusimbura keretse gutegereza igihe cyo kuzuka tugategereza uwo Imana izaduha.

3. Kutiyitaho ntibyera imbuto nziza. Biragoye kwigisha umuntu,gufatikanya ubuzima bwo gusenga igihe akureba akabona ibyo umubwira ntibihuye nawe. Iyo nta mbaraga ufite m’uruhande rumwe byerekana ko no kurundi ruhande hashobora kuba hari ikibazo.

4. Kutiyitaho biteza imibereho mibi. Akenshi iyo abantu badafite ubuzima bwiza babaho nabi kuko ibintu byose biba bibasaba amafaranga menshi,ikindi kandi bituma n’umusaruro wabonekaga mu mikorere yaburi munsi uragabanuka ku buryo basigara bafashwa n’abandi.

5. Uumkristo akwiye kwiyitaho kuko ari we ugize umuryango. Mu by’ukuri umuntu utita ku mubiri we n’ubuzima bwe twavuga ko abayiyanga cyane,umuryango niwo shingiro ry’itorero kandi nitwe dukwiye kurybaka,bivuga ko iyo wiyubatse uba wubatse umuryango kandi umuryango nawo ukubaka itorero. Biteye agahinda gusanga umuntu yabuze imyambaro yo kwambara kubera umubyibuho ukabije waje abigizemo uruhare. Dukwiriye guharanira kubaho neza kuko aribyo byubahisha Imana.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

PEACE kuwa 30-08-2015 saa 14:13
 

Roho nzima mu mubiri muzima

benigne kuwa 27-08-2015 saa 03:28
 

yesu ashimwe nibyo koko kwiyitaho ningobwa kandi ningenzi reka mbahe urugero nkabavuga butumwa iyo ugiye kuvuga ubutumwa ahantu usa nabi baragusuzugura ariko iyo usa neza imyenda yawe imeshe abantu barakubaha.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza