Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Zimwe mu nzira wavugamo ubutumwa bwiza bwa Yesu (...)
Zimwe mu nzira wavugamo ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

“Arababwira ati “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza. Uwizera akabatizwa azakizwa, ariko utizera azacirwaho iteka.”Mariko 16:15-16

Ivugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, ni inshingano yaburi muntu wese wizera Yesu Kristo kuko niyo gahunda nkuru yasigiye abamwizeye n’abazamwizera bose.

Niyo mpamvu yasize avuze ngo tujye mu bihugu byose twigishe abyaremwe byose (Abantu),ushobora kumva ko udafite ubushobozi bwo gufata indege ngo ujye mu bihugu bya kure kuvuga ubutumwa ariko kandi ntiwirengagize ko hari abandi bantu mubana nyamara bo bibera mu buzima busa n’aho baba mu mahanga bitewe no kutamenya Ijambo ry’Imana. Abo nabo bakeneye ijambo ry’Imana.

Izi nizimwe munzira wakoresha kugira ngo usakaze ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo:

1. Gufata umwanya wo kubitekerezaho. Ibintu byinshi byose bigerwaho ari uko ufashe umwanya wo kubitegura no kwibaza uko wabigeraho. Igihe ushaka kuganira n’abandi ibijyanye n’Umwami Yesu Kristo,ugomba kubanza gutekereza uko uratangiza icyo kiganiro kandi kigagera ku kigero gikwiye cyo mu Mwuka.

2. Gusengera icyo gikorwa. Mu gusenga habamo imbaraga kandi n’imwe munzira Imana ikoresha kugira ngo yuzuze umuntu Mwuka wera,Bibiliya iravuga iti”musenge ubudasiba”ugomba rero gusenga kugira ngo Imana igufashe muri icyo gikorwa kandi ugasaba ko ikomeza kubana nawe muri byo byose.

3. Gutera intambwe ugatangira igikorwa. Abantu benshi ntibakunda kumva ijambo ry’Imana ariko biterwa nuko baba batari barigeze baryumva bityo bigatuma basa naho batazi ibyo barimo kubwirwa . bashobora kuba batari barigeze kumva Ijambo ribabwira ko Imana ari nziza ko kandi muri yo huzuye iby’iringiro ahubwo bo wenda barumvise ko bazacirwaho iteka bigatuma batamenya ko Yesu yaje mu isi kubacungura no kubaha ubugingo bw’iteka igihe cyose bazaba bamwiringiye aho gucirwaho iteka.

4. Kumenya abo ugiye kubwira abari bo. Abantu bose si ko baturuka mu miryango,ibi rero bituma uburyo ushobora kubaganiriza ijambo ry’Imana butandukana n’abafite icyo bazi ku ijambo ry’Imana. Igihe umenye ko abo ugiye kubwira batigeze bagera mu rusengero cyangwa ngo bagire ahandi bumva ijambo ry’Imana,ukwiye kwirinda ko babwira imirongo yo muri Bibiliya kuko baba batazi ko Bibiliya ifite ubutware n’ubushobozi bwo kuba ari Ijambo ry’Imana. Ubabwira ibijyanye n’ijambo ariko utababwira ibijyanye n’imirongo muri Bibiliya ahubwo ukazatangira kubabwire iby’imirongo n’imikoreshereze yayo bamaze gusobanukirwa ko ijambo ry’Imana ribaho.

5. Ugomba kwita ku bintu by’ingenzi byagufasha gutuma bumva ibyo uri kubabwira. Igihe Pawulo intumwa yabwirizaga mu mahanga yose,ntiyigeze akoresha ibyanditswe,iyo usomye ibyakozwe n’Intumwa 17 ubona ko Pawulo atiyigeze abwira Abitesalonike ijambo ry’Imana ababwira ngo ibyanditswe ibi n’ibi igice cya……,umurongo wa…..bivuga gutya na gutya. Kuko yari azi neza abo ari kubwira ko batazi iby’iryo jambo ry’Imana. Niyo mpamvu hari inzira nyinshi wakoresha kugira ngo ubashe kumenyekanisha no kugaragaza ijambo ry’Imana,ntugatinye no gukoresha amafilimi,ubumenyi bwo mu bitabo bitandukanye n’ibindi wabona ko bikenewe bitewe n’abantu ubona igiye gusangiza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

6. Ugomba gutekereza byagutse. Igihe ufashe umwanya wo gusangiza ijambo ry’Imana abantu,ugomba no gutekereza uko wakwitwara igihe bakubajije ikibazo gikomeye,usabwa kwibaza mbere na mbere impamvu uwo muntu atekereje ku kubaza icyo kibazo maze ukabona ku musubiza nyuma yo gutekereza neza igisubizo ukwiye gutanga. Iyo abantu ari benshi uri kubwira iyo hagize ukubaza ikibazo biba bigaragara ko uwo muntu akubajije akeneye igisubizo niyo mpamvu aba agomba guhabwa igisubizo.

7. Si ngombwa ko ujya impaka nabo mu bijyanye n’ubwami bw’Imana. Hari itandukaniro rikomeye hagati yo kumenya Imana no kugaragaza Imana,abandi bantu ntibashobora kumenya ubumenyi ufite ku kintu iki n’iki,umuntu niwe ugaragaza impamvu n’ibimenyetso bifatika bya kurura impaka. Agomba kugira intego ko ikiganiro atari icyazampaka za ngo turwane ahubwo ikigamijwe ko ari ukwemeza abantu ubutumwa bwiza no kubamenyesha iby’ubwami bw’ijuru.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza