Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Ubuhamya » EV. Boniface Singirankabo » Text » ‘’Ni igitangaza kuva mu bucuruzi bw’amashashi ukabona (...)
‘’Ni igitangaza kuva mu bucuruzi bw’amashashi ukabona akazi ku rwego rw’igihugu ‘’Ev.Boniface

Singirankabo Boniface usanzwe umenyerewe mu murimo w’ivugabutumwa mu buryo bwijambo ry’Imana, hirya no hino mu gihugu mu matorero atandukanye, avuga ko intambwe Imana imaze kumuteza adashobora kuyirengagiza bitewe naho yavuye naho ageze.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Ubugingo.com, yagarutse ku bice bitandukanye by’ubuzima bwe, byose bigamije kugaragaza ineza y’Imana ku buzima bwe.

Muri iki gice cy’ubuhamya bwe, turagaruka ku ntambwe Imana imaze kumuteza. Boniface avuga ko mbere y’uko yinjira cyane mu muhamagaro w’ivugabutumwa, yabanje kugerageza ubundi buzima burimo no gucuruza ariko bikanga kuko Imana yashakaga ko aguma mu murimo wayo gusa.

Dore uko abivuga:

‘’Mbere y’uko ninjira mu muhamagaro maze kwakira agakiza, nagerageje gucuruza ibisheke, amashashi, naje no gucuruza inkoko, ibi byose numvaga ari ugushaka ubuzima ariko Imana yahoraga imbwira ko inshaka mu murimo wayo, sinumve urwego yifuza ko mbikoramo. Uyu munsi numva meze nk’uwarundukiye mu buhanuzi kuko ndi mu muhamagaro w’Imana kandi mbimazemo n’igihe.’’

Singirankabo Boniface avuga kandi ko ubuzima bwe bwaranzwe n’ibihe bigoye cyane, ariko Imana ikagenda imwigaragariza mu buryo butandukanye. Ati ‘’ Jyewe ubuzima bwanjye bwakunze kuba bubi, najyaga kubwiriza kurya ari ikibazo cyangwa na tike, icyo gihe nacuruzaga, ubuzima bwari bugoye cyane.’’

Nubwo Boniface avuga ibi ariko, yongera kuzirikana intambwe Imana yamuteje ku buryo ubu Imana iheruka kumuha akazi ko ku rwego rw’igihugu, akaba ari umujyanama ku rwego rw’igihugu mu ishami ry’ivugabutumwa mu itorero ry’Inkuru nziza.

Singirankabo Boniface yavukiye mu ntara y’Uburengerazuba mu mwaka w’1981, arubatse afite umugore n’umwana.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Pascal Niyonsaba kuwa 31-05-2016 saa 06:17
 

Imana Nihambwe Icyubahiro Kuko Nagiriwe Ubuntu Nkabona Ururubuga Rwagig’ikristo Nanezerejwe Cyane Nindirimbo Za Bugingo-com Ndizera Ntashidikanya Aha Har’imigisha Idasanzwe Hanyuma Ndumwe Nkunda Ijambo ry’ Imana Nkaba ndumukristo Mwishengero Rya Pantecote Iburundi Ndakunda Cane Ndirimbo Zakinyarwanda Kandi Ndakunda Abakristo Babanyarwanda Yesu Nabahezagire Cyne.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza