Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Ubuhamya » Ev. Misago Alphred » ‘’Imana itarahishura ko bandoze nahoraga nivuza’’ (...)
‘’Imana itarahishura ko bandoze nahoraga nivuza’’ Ev.Misago

Misago Alfred ni umukristo w’umuvugabutumwa ufite ubuhamya bukomeye ku mirimo Imana yakoze mu buzima bwe mu bice bitandukanye by’ubuzima yanyuzemo.

Muri ubu buhamya, aradusangiza ukuntu Imana yamurokoye urupfu mu buryo butangaje, yabonaga ageze ku rupfu kubera kurogwa kenshi, ariko Imana ikamurinda. Uraza kubona ukuntu Imana ibasha gukiza abayo kandi ko Umwuka wera agikorera mu bwoko bw’Imana akabasha guhishura ibihishwe.

Uko Misago yarwaye n’incuro yarozwe ndetse n’uburyo Imana yamukijije Ndi umwe mu bantu bahuye n’ibibazo byo kurogwa cyane, nararozwe kenshi kuva 2004, 2005, abarozi barandoze cyane, ndibuka ko uburozi bwa nyuma Imana yabunkijije nyuma yo kuva mu baganga kenshi bikananirana, uyu munsi mfite ubuzima buzira umuze, ni ikintu gikomeye ntashobora kwibagirwa.

Ndi umuntu wabyirukiye ahantu navuga ko hari ishyari ryinshi, biza gutuma ndogwa, bandogaga uburozi bw’ubutamikano bwo mu biryo, nkivuza baakabundutsa.

Bandoze uburozi bundira mu mavi, ndivuza burakira, barongera bandoga ubundira ku mutsi w’inyuma ( agatsinsino), bandoga ubundira mu nda, baza guhindura bandoga ubundira mu gatuza, ubwo bwose narivuzaga bugakira. Nyuma baje kundoga ubundira mu mutwe. Nibuka ko rimwe umuntu yaje kumvura ansutse umuti mu mutwe, ntekereza ko nsaze numva ko wenda abantu bose bagendana ibisazi byabuze ikintu kibikangura. Nageze aho ntashobora kwikorera ikintu k’ibiro nka 15 bikananira, kuko numvaga ibitugu byaracitse,umutwe warabaye nabi, kuzamuka ahaterera numva ari ikibazo.

Mu mwaka w’2005, nibwo Umwami Imana yahishuye ko bandoze kuko jye nemera ko Umwuka w’Imana ahishura ibihishwe, nagiye mu cyumba cy’amasengesho barangera Imana imbwira ko inkijije, kuva icyo gihe byahise birangira Imana ishyira iherezo ku ndwara yanjye.

Misago Alfred ni umugabo wubatse, afite umugore umwe n’abana babiri, akaba asengera mu itorero rya ADEPR.

Umuvugabutumwa Misago Alfred

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

henriette uwiragiye kuwa 25-05-2017 saa 03:10
 

IMAN’irakora

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza