Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubuhamya » “Ibyo nitaga ibipindi by’abarokore Imana yabinkoresheje (...)
“Ibyo nitaga ibipindi by’abarokore Imana yabinkoresheje maze gukizwa” -Pasteri Vincent De Paul

Nitwa Pasteri NSENGIMANA Vincent De Paul nyobora itorero Carmel Holy Temple.

Navutse mu muryango w’abantu bizera Imana b’abakristo gatulika ariko ku giti cyanjye numvaga bitamfasheho cyane. Maze gukura nize amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.

Igihe nigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye natangiye gukora umuziki usanzwe cyangwa se indirimbo abantu bakunda kwita iz’isi (Secular music).

Icyo gihe nashinze Orchestra yitwaga Peace Voice (Ijwi ry’amahoro). Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye nakomeje gukora umuziki ariko nyuma mu mwaka wa 2006 ndakizwa ariko ninjirira muri ya mpano yo kuririmba Imana irabyeza nkomeza ndirimba ariko noneho mu nzu y’Imana.

Uko nagendaga nkorera Imana mu ndirimbo naje kumenya ko Imana impamagariye no kuvuga ubutumwa mu buryo bw’ijambo ry’Imana.

Uko nakijijwe:

Ubuhamya bwanjye bw’uko nakijijwe busa n’ubutandukanyeho gato n’ubw’abandi. Jyewe mbere y’uko nkizwa sinari nziko Imana ivuga. Icyakora kubera ko iwacu bari abakristo nari nziko Imana iriho, ishoborabyose ariko sinemeraga ko ivuga. Ikindi siniyumvishaga ukuntu Imana itanga amasezerano n’iyo nabyumvaga navugaga ko ari imitwe y’abarokore cyangwa se ibipindi byabo.

Umunsi umwe nari munzira yavaga ku Gikongoro aho nigaga ari naho nakoreraga umuziki kuri Groupe Scolaire de Runyombyi ahahoze ari muri karere ya Nshili ndimo nerekeza mu cyahoze ari Butare.

Hanyuma nza kubwira mugenzi wanjye twari kumwe ko numva dukwiriye gukizwa. Hagati aho ariko twateganyaga ko amasomo narangira nitugera muri Kigali tuzagurisha ibyuma bya muzika twakoreshaga nkajya i Bugande kuko mpafite umuryango kwiga umuziki w’aho kuko narawukundaga unagezweho icyo gihe.

Mugenzi wanjye nawe yifuzaga kujya muri Afurika y’epfo yari ahafite umuryango akiga umuziki wa Lucky Dube kuko yakundaga Reggae.

Tugeze muri Kigali dushaka abakiriya bagura bya byuma turababura. Nyuma naje gutekereza mpamagara umuntu twiganaga wabaga ku Mulindi wa Nasho ansaba ko namusura ariko mpita ntekereza ko mu cyaro haba amakorari atagira ibyuma nitwaza bya byuma kuko numvaga ko nzabibagurisha.

Ngeze kwa wa muhungu turi munzu mfata Piano (Sentetizeri) ntangira gucuranga numva indirimbo injemo ntangira kuririmba ngo ‘’Ni iby’igiciro kumenya Umwami Yesu’’.

Nyuma hari umwe waririmbaga muri Korari yitwa ‘’Ukumbusho ‘’ yo muri EPR (Eglise Presbytérienne au Rwanda) atambuka yumva umuziki ndirimba yibwira ko ndi umurokore ansaba kujya kwigisha korari yabo iyo ndirimbo (Chorus) ariko nari ntarakizwa nubwo nari nziko Imana ibaho.

Nari nziko mbonye amafaranga Imana impitiramo agakiza:

Mu bitekerezo byanjye hajemo ko mbonye abakiriya ndemera ngezeyo ndayigisha barayikunda, mbigisha no kuyibyina ariko nkabona ntibijyanye nibyo nifuza kubera ibyo hanze yo mu nzu y’Imana nari menyereye. Iyo nateraga indirimbo numvaga batayibyina neza hari ku wa gatanu mfata icyemezo cyo kuzajya mu rusengero ku cyumweru. Aha hose nari ntaramenya icyo Imana iri gushaka kuko naje kugihishurirwa nyuma ko Imana yashakaga kumfatira aho ngo na njye nkizwe mbe umwana wayo.

Mpageze nicara muri korari bampa Micro ndayitera barafashwa, buzura Umwuka Wera nkumva baravuga ibintu ntazi ariko ubu narabimenye ni indimi z’Umwuka Wera.

Icyo gihe numvaga byoroshye bagiye kumpa amafaranga ariko inzira z’Imana ziratangaje kuko ngo Imana yari yarababwiye ko Imana izazana umuntu akabaha ibyuma barimo gusengera ku buntu.

Birumvikana ko ibyo byose nabikoraga ntabizi gusa uko basengaga nanjye numvaga binkora ku mutima uretse ko nishakiraga amafaranga.

Uko natanze ibyuma bya muzika k’ubuntu kugira ngo isezerano risohore:

Byaje kurangira mpafashirijwe ndakizwa bya byuma mbibahera Ubuntu nyuma basubiye mu makaye basanga Imana yari yarababwiye ko ibyuma basengera Imana izabibaha.

Ndakomeza banyigisha gusenga, banyigisha kwiyiriza ndetse no gusoma Bibiliya nkomeza gukizwa gutyo. Ibyuma nari mfite byari Piano ya kasiyo (Senti nini bita Full size key board ndende nari naratumije Dubai), Speakers ebyiri, Amplificateur, za microfones n’imigozi n’ibindi byinshi).

Ibi byose twese twahishuriwe ko ari isezerano risohoye tumenya neza ko Imana igira inzira zirenga ibihumbi yacishamo ariko igasohoza ijambo yavuze.

Umunezero usanzwe utandukanye n’uwo mu gakiza:

Ikintu kidasanzwe nabonye mu nzu y’Imana nahasanze umunezero. Nari naragerageje ibintu byinshi nkora ariko sinigeze mbona amahora nasanze mu nzu y’Imana. Nitabiriye amarushanwa menshi abantu bakishima ariko ibyo ntibyampaga umunezero nk’uwo nasanze mu nzu y’Imana. Ngeze mu gakiza nabonye abantu bankunda menya ko Imana ivuga n’ibindi.

Ibintu byinshi by’abarokore nitaga igipindi Imana yarabinkoresheje maze gukizwa.

Nagiye mbona gukomera kw’Imana mu buryo butangaje kandi Imana irampagije mu buryo bwose.

Ndacyari ingaragu ariko mu minsi mike nzubaka urugo. Imana ibahe umugisha.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 9 KURI IY'INKURU

NDIKUMANA THEOGENE kuwa 9-02-2016 saa 11:00
 

Ntajambo ivuga ngo rihere gusa tuyemerere idukoreshe ibyubutwari

NDIKUMANA THEOGENE kuwa 9-02-2016 saa 11:00
 

Ntajambo ivuga ngo rihere gusa tuyemerere idukoreshe ibyubutwari

UWINEZA JUSTINE kuwa 12-11-2015 saa 06:47
 

muvandi ntasengesho ryumunyagara kandi aho IMANA ishakiye iragukiza kandi ikagukoresha murakoze

mahuru nsengimana schadrack kuwa 7-11-2015 saa 22:42
 

Imana izi byose , I shobora byose, Icyo ishaka iragikora , kandi bur’igikorwa cyose igikorera igihe yakigeneye .Namba nawe , ntimwibuka Sauli wari munzira !!!!

JANE kuwa 3-08-2015 saa 04:00
 

IMANA ISHOBOYE BYOSE.NUKURI P VINCENT NIBA HARI UBUHAMYA BWASHIMISHIJE BWAMBERE NUBWAWE,NAHISE NONGERA KUMYENYA KO IMANA ISOHOZA IBYO YAVUZE ITITAYE KUNZIRA YABINYUZAMO. IBYO BYUMA IMANA YARI YABIMBWIYE CHORALI KOKO YAGOMBAGA KUBIYIHA.UBUBUHANYA BWASHIMISHIJE NDETSE BURANDIZA.NITEGUYE KO NANGE IBYO IMANA YAMBWIYE BYOSE BIZASOHORA DORE KO HAMAZE GUSOHORA BYISHI,ARIKO NIBYOMBONA NTANZIRA IZAYISHAKIA KUKO NIYO YABIVUZE PE.URAKOZE PASTER IMANA ISHIMWE KO YAGUHAYE AGAKIZA KEZA.

1 | 2

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza