Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubuhamya » ‘’Imana ijya kumpa agakiza yamfatiye kwa Data bukwe’’ (...)
‘’Imana ijya kumpa agakiza yamfatiye kwa Data bukwe’’ Apostle Mutabazi-Ikindi gice cy’ubuhamya

Mu minsi ishize twabagejejeho bimwe mu bice by’ubuhamya bwa Apostle Mutabazi Joseph, bigaragaza uburyo yahamagawemo.

Muri iki gice, turabagezaho uko Imana yamuhaye agakiza nyuma y’igihe kinini ari mu itorero ariko atarakira Yesu mu by’ukuri.

Akiri mu itorero ariko atarakizwa

Nabaye mu itorero igihe kirekire, mfite itorero mbarizwamo aho ababyeyi banjye basengeraga muri ADEPR, ariko ntibyambuzaga gukora ibyaha nk’abandi bose. Nyuma naje gufata icyemezo cyo kubireka mbwira Yesu ko nzasubira gusenga ari uko ankuye mu byaha kuko numvaga ubwo buzima bundambiye.

Nari mfite umudamu wari fiyanse wanjye, aza kujya muri Suwede, ndeka ibyo kubana nawe. Nakomeje gutereta abandi bakobwa ariko birangira mbona ko bibaye ngombwa ko tukabana.

Uko Yesu yamfatiye kwa databukwe

Nari mfitanye gahunda na fiyanse wanjye yo kujya kumusura, ariko kubera za ngeso zanjye mbi zo gukora ibyaha kandi mba mu rusengero nabanje guca gusambana ku wundi ahandi hantu, mvuyeyo nk’uko menyereye njya kwa databukwe, ngezeyo nsanga barimo gusenga.

Birumvikana ko bari bateranye bose yewe n’umukozi wo mu rugo, nkigerayo nsanga bari mu mwanya wo kwatura. Huum!! Sibwo mpafatiwe. Ntabwo nari nziko Imana ivuga, ibyakurikiyeho simbijyamo ariko birumvikana ko nari mfashwe, icyo nagombaga gukurikizaho ni ugukora nk’ibyo abandi barimo gukora, birangira nakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwanjye. Ngiryo itangiriro ryo gukizwa kwanjye nyakuri.

Apostle Mutabazi Joseph ni umushumba w’itorero Holy of Holies, akaba n’umwanditsi w’ibitabo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza