Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubuhamya » Imana y’ibidashoboka !
Imana y’ibidashoboka !

Iyi nkuru murayisanga mo umugore wari yarirukanywe n’umugabo we azira ko atabyaraga nyuma Imana ikaza kumusubiza imuha abana babibiri b’impanga bityo asubirana icyubahiro cye nk’umugore w’isezerano mu rugo ku bw’ igitangaza cy’Imana y’ibidashoboka.

Umugabo yaretse umukobwa yarambagizaga bari bamaranye amezi atandatu ajya kwishakira undi mukobwa ndetse bahita banabana. Umunsi umwe rero, aza kwirukana umugore we kubera ko hari hashize imyaka myinshi atabyara.

Yararize anamwinginga ngo amubabarire ye kumwirukana kuko ntaho kwerekeza yari afite ; ariko kubera ko umugabo yari umuntu utagira impuhwe yaranze amwirukana huti huti ahita yishakira undi mukobwa bigeze gukundana mu myaka itari mike yashize.

Mbere y’uko uyu mugore ava aho mu rugo, yararize cyane atakambira Imana kugira ngo isubize amasengesho ye. Hashize ibyumweru bitandatu (6) yarigendeye, raporo ya muganga wamukurikiranaga iza ivuga ko amaze ibyumweru umunani (8) atwite.

Kuri we ntiyumvaga ko ibintu nk’ibyo bishoboka dore ko yari amaze imyaka myinshi yarabuze urubyaro. Gusa n’ubwo ibi byamutunguye cyari igitangaza cy’Imana y’ibidashoboka yari yumvise ukurira kwe.

Nk’uko tubikesha urubuga « Christiansinspirational.com » dukesha iyi nkuru ; hashize amezi make, wa mugore wa kabiri yaje kumenya ko hari umugore uyu mugabo yari yarashatse mbere akaba yaramwirukanye azira ko atabyaraga maze bituma uyu mugore nawe muri we yumva ko ameze nk’uwakoze icyaha cyo kuba yarasimbuye uwambere dore ko yari yaragiye ari nta rindi kosa rikomeye yigeze akora ; bituma afata icyemezo cyo guhita yigendera. Umugabo rero nta kindi yakoze yahise agarura umugore we (uwo yari yirukanye) mu rugo asubirana icyubahiro cye nk’umugore w’isezerano.

Uyu mugore mu mubabaro we yambaje Uwiteka Imana Ye arayitakira cyane maze nayo yumva kurira kwe iramusubiza ; Imuha abana babiri b’impanga (Zaburi 18 :6) .

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 6 KURI IY'INKURU

francine kuwa 28-06-2016 saa 03:59
 

Nukuri najye nabonye Imana ntumvanye abantu ukuntu yampaye akazi , ukuntu yangaruye kwisi abaganga bamaze kunyorosa bisanibyarangiye Imana yibidashoboka irabishobora ingaruramo umwuka Mana nzajya nkuvuga kuko narakubonye ntacyo udashoboye.

UWAMAHORO kuwa 26-03-2016 saa 04:15
 

IMANA ISHOBOYE BYOSE NTANAKIMWE KURI IYI CYAYINANIRA.

GUSA MANA NKUKO UGENDERERA ABANDI NANJYE NTUNSIGE.

giso kuwa 2-03-2016 saa 08:44
 

yitwa ntihemuka iyo niyo MANA YANJYE!NKUNDA IMANA UKUNTU YUMVA ABAYITABAJE NSHUTI YANJYE MUREKE TUGUME KU MANA YACU .UU MU MAMAN ARANSHIMISHIJE IVYUBAHIRO KIBE ICYAWE YESU WE

UWITIJE CHRISTINE kuwa 5-11-2015 saa 01:43
 

IMANA ISHIMWE NUKURI YARAMUTETURUYE IMUKURAHO IGISUZUGURO NATWE BIRATUNEJEJE NUKURI IMANA ISHOBORA BYOSE NABANDI BAFITE ICYO KIGERAGEZO BIHANGANE IMANA IZABATABARA

Jane kuwa 12-03-2015 saa 01:46
 

wadusangije neza iyo nkuru ko iturema mo natwe ibyiringiro!

1 | 2

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza