Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Ubuhamya » Imbaraga z’Imana zamuhinduye umuhamya w’ibya Yesu (...)
Imbaraga z’Imana zamuhinduye umuhamya w’ibya Yesu atemeraga

Nk’uko dusanzwe tubagezaho ubuhamya bw’abantu batandukanye, byose bigaragaza imirimo y’Imana ku buzima bw’abantu, abo yahaye agakiza, abo yahaye ubuzima n’ibindi bikomeye. Muri ubu buhamya, urasangamo umugabo umwe witwa Guillaume Bignon ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa wari umuhakanyi ( utemera Imana) ariko ikaza kumutunguza umucyo wayo, kuburyo anabyiga, agahinduka umuhamya w’ibyo atemeraga kubera imbaraga z’Imana.

Mu buhamya atanga, aragira ati ‘’ ntiwakumva ukuntu muri miliyoni 66 zituye Ubufaransa Imana yantoranyijemo, wakumva ntari mu buzima, ariko nshingira ku ijambo ry’Imana rigira riti ‘’ kuko yabwiye Mose iti “Nzababarira uwo nzababarira, kandi nzagirira impuhwe uwo nzagirira impuhwe.” Abaroma 9:15 Ni kwa kundi ngo mu Magana menshi y’abanyabyaha, yantoranyijemo ngo mbe inshuti, narabohowe ndamuririmbira, Imana ishimweee!!!

Guillaume Bignon

Akomeza agira ti ‘’ Navukiye mu muryango mwiza kandi unkunda mu Bufaransa, hafi y’umujyi mukuru Paris. Twari abo mu idini ya gaturika, rimwe mu madini nabonaga afasha abayabamo kubahiriza imihango y’ibyo batumva. Maze gukura sinongeye kujyana n’ababyeyi gusenga, ariko hagati aho nize gucuranga senti, nibera muri siporo. Nigaga imibare, ubugenge hanyuma nza kwiga iby’ubwubatsi muri koleji, aho naje kurangiza amashuri yanjye mu ishuri ryiza binampesha akazi keza. Ikindi cyari cyarantwaye ni ibya siporo, narabikundaga nkanabibasha.

Muri ibi byose, naje kugeraho iby’Imana mbishyira ku ruhande kuburyo ntayemeraga, numvaga ntazi ibyo ababivuga bambwira. Uko byatangiye njya gukizwa

‘’ Ndabyibuka nari kumwe n’umuvandimwe wanjye, navaga mu mikino, duhura n’abakobwa babiri b’abanyamerika, ariko bari mu Bufaransa, bari bayobewe inzira ibajyana kuri hoteli bari bacumbitsemo, nsanga hari hafi y’aho twari dutuye. Mu gihe tukivugana, uwo navugishije nsanga ni umukristo. Twaraganiriye, birumvikana ko imyumvire yanjye n’iye byari bitandukanye, nazana ibijyanye no kuryamana nkumva we siko abyumva, icyakora tukavugana ibyo gukundana.’’

Mu by’ukuri ubuhamya bw’uyu mugabo bugaragaza ukuntu, byabaye ngombwa kwitabaza Imana nubwo atayemeraga, bikarangira imutabaye. Uko yaganiraga n’uyu mukobwa havuyemo igisubizo cy’agakiza kubera imbaraga z’Imana. Nta nzira Imana itanyuramo yagushatse. Byaje kurangira uyu ahindutse umuhamya w’ibya Yesu neza, kandi agerekaho no kujya kubyiga ( Tewolojiya).

Ibyo atemeraga ubu ni umuhamya wabyo. Yesu yagushatse ntaho wamucikira, afite imbaraga zihambaye zihindura umuntu, zikamukura mu bubata bw’ibyaha, ugahinduka imbata ya Kristo, ukavuga nka wa muririmbyi ngo ‘’ Singikora ibyajyaga binezeza ubu nkora ibyo ntikoresha.’’

Pawulo hari aho yageze aravuga ngo sijye uriho, ni Kristo uriho muri jye, kuko nawe yabanje kuba urenganya ubwoko bw’Imana, atumva iby’ubutumwa bwa Yesu, ariko nyamara yaje guhinduka imbata ye n’umuhamya w’ibya Yesu, hafi kurusha ababanye nawe imbonankubone.

Nawe Yesu yaguhindura umwemereye, ibyo wiringiye bizarangira, ariko Yesu uko yahoze, uyu munsi niko ari kandi niko azahora iteka ryose, umwiringire, nawe azazana impinduka mu buzima bwawe. Imana iguhe umugisha, Amen. www.christiantoday.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Ngabonziza Gérard kuwa 19-02-2016 saa 04:31
 

Kristo yadukunze tukiri abanyavyaha. Nimuze tumuhungireko.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza