Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubuhamya » Inzira ndende y’agakiza "Rifqa Bary" yanyuzemo
Inzira ndende y’agakiza "Rifqa Bary" yanyuzemo

"Urukundo rwa Yesu rurangose" Amagambo ya Rifqa Bary, wahoze ari Umwisilamu agahinduka umukristo, avuga iby’urugendo rwe rwa Gikristo.

uyu ni we Rifqa Bary wari umwisilamu , akaza guhinduka umukristo

Rifqa Bary, Umugore wo mu mugi wa Ohio wavuzwe cyane mu bitangazamakuru ubwo yahunga umuryango w’aba Isilamu, nyuma yuko ahindutse umukristo mu ibanga. Yarafungutse atanga ubuhamya bwe bw’ uburyo yahindutse, asobanura uburyo yabonye urukundo rw’ Imana rumutera kuvuga ngo "Nta yandi mahitamo nari mfite keretse guhunga kandi sina gombaga gusubira inyuma."

Iki ni gitabo "Hiding in the Light" Rifqa yanditse kibanda ku rugendo rukomeye rw’ agakiza yanyuzemo

Rifqa Bary avuga ubuhamya bwe mu gitabo yise "Hiding in the Light," agaragaza uburyo yafashwe nabi n’umuntu wo mu muryango we bigatuma agira ikibazo cy’amaso gikomeye. Ibi byateye abayeyi be kwimuka mu gihugu cya Sri Lanka bajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2000.

Rifqa Bary yagize ati "Nakuriye mu muryango w’aba Islam. Wari umuryango ukomeza amatwara y’idini cyane. Mu muco w’iwacu haba ihohotera rikomeye"

Nyuma yo kujya muri Ohio Uyu mukobwa yiyeguriye amaramaje idini yabo ya Islam, ariko ntiyabona amahoro nkuko yabyifuzaga. Mu gitabo cye Bary, agaragaza ko yahisemo kujya mu ba kristo kuko yabonye ariho umuntu abona uburyo bwo guhimbaza no gusenga Imana ku gite cye kandi mu buryo bwuzuye, bitaru uko abihatiwe, kandi mu rurimi abasha kumva.

Mu magambo ye aravuga ati "Igihe nari mfite imyaka 13, nabonye ubundi buryo, natekereje ko ari ikintu kiza, uburyo bwo gusenga Imana. Natangajwe no kumva ko umuntu afite uburenganzira busesuye bwo kwisangira Yesu . Nagendaga nihishe rimwe na rimwe nkajya mu materaniro, cyangwa nkihisha ahantu ngasoma Bibiliya; rimwe na rimwe nkajya mu bwogero cyangwa ahandi hantu hiherereye."

Aba ni Mohamed na Aysha Bary ababyeyi ba Rifqa Bary

Nyuma y’igihe kinini, ababyeyi be baje gukeka ko yaba yarabaye umukristo. Afite imyaka 22 yari afite ubwoba bukomeye cyane ko azicwa nkuko amategeko ya Sharia mu idini ya Islam abiteganya. Yagize ati "Natinyaga cyane ko bazanyica." Se yahoraga amutera ubwoba ko azamwica.

Kuwa 19/07/2009 Rifqa Bary, yakoze urugendo rw’ ibirometero 1000, ava mu majyepfo y’ uburasirazuba bwa ohio ajya muri leta ya Florida, ni muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu magambo ye agira ati "Ntibyari binyoroheye gufata icyi cyemezo cyo guhunga. Kwari ukwiyemeza kubabazwa by’iteka."

Police yakoresheje uburyo bwose imukurikirana ikoresheje telephone na za mudasobwa, ariko aza kurokorwa n’ umupasitori wo muri Florida bari baramenyaniye ku rubuga rwa Facebook nubwo bitatinze. Mu gihe yahigwaga na police mu buryo bukomeye, yagiye yihishahisha ahantu hatandukanye kandi Imana iramwigaragariza.

Yaje gufatwa agarurwa iwabo muri Ohio, arwara cancer, ku buryo abaganga bamubwiye ko asigaje umwaka umwe gusa wo kubaho. Nyuma yakomeje guhatirwa kujya kuvurirwa mu baganga bakoresha amarozi, ariko arabyanga kuko byari binyuranye n’ukwemera kwe. Ikinyamakuru Daily Mail gitangaza ko ubu uyu mugore abayeho mu buzima bwiza. Ntakiri imbohe ahubwo yarabohowe. Ntakiri mu mibereho yo kwihishahisha nta n’ inzika yo kwihorera.

Abajijwe icyo yabwira se aramutse yongeye kugira amahirwe yo kuvugana nawe, Bary yagaragaje amagambo yuzuye urukundo rwa Kristo. Yagize ati "Navuga nti, nirengagije ibyabaye byose, ndamukunda cyane, kandi ndamusengera, kuko nababariwe. Nanjye bintera kubabarira."

Yongeye kubazwa iki kibazo "Ese uba warakoze ibi byose iyo utagira Yesu?" Dore igisubizo yatanze "Oya rwose. Impamvu nyamukuru intera ibi byose ntabwo ari ku bwanjye. Namenye urukundo ruturuka ku Mana, niyo mpamvu nahisemo kwitanga maramaje. Sinashoboraga kugumayo, nagombaga kuhava byanze bikunze. Ndashaka kubwira abantu bose binyuze mu buhamya bwanjye bwite nti: Hari ibyiringiro, Hari imbaraga ikiza, hari ukubohorwa mu maraso y’ umwana w’ intama Yesu Kristo."

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Bacinani aimable kuwa 8-09-2015 saa 14:37
 

Yes nashirwe hejuru Ku bwurukundo akundabe

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza