Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubuhamya » Karuranga Didace » Text » Ntarakizwa natekerezaga urupfu nkumva ndahahamutse- (...)
Ntarakizwa natekerezaga urupfu nkumva ndahahamutse- Didace

Karuranga Didace, umukristo wo mu itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Gasave, mu buhamya bwe avuga ko nubwo mbere yo gukizwa atazengurutse mu byaha cyane, ariko iyo yatekerezaga urupfu yumvaga ahahamutse.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Ubugingo.com, muri byinshi yatangaje byerekeye ubuhamya bwe, yagarutse ku buryo yakijijwe na zimwe mu nyungu yakuyemo.

Uko yahuye na Yesu:

Ati ‘’ Mu gihe cya Jenoside, hari umuntu wamfashe arampungana tujyana muri Kongo, nari muto ariko ntaramenya iby’agakiza mu by’ukuri. Twarabanye, ngenda nitegereza uko abayeho, nza kumenya iby’agakiza, ndakizwa, nza no kubatizwa tariki 30/09/1995. Icyo gihe naje kugaruka mu Rwanda, nkomeza inzira y’agakiza, ntangira no gukorera Imana, kuko njye sinavukiye mu gakiza nk’uko bikunze kuvugwa.’’

Karuranga Didace

Uko yari mbayeho ntarakizwa:

Ati ‘’ Njyewe ntarakizwa nabagaho mu buzima butagira ibyiringiro, icyakora najyaga mu misa bisanzwe, ariko burya siko kugira agakiza, nta byiringiro mu mutima, hari ibyo batwigishaga tukagerageza kubikora, ariko nkumva nta mahoro ngira, ngahora ndota impanda yavuze, nkumva mfite ubwoba bwo kurimbuka.’’

Nyuma yo gukizwa

‘’ Maze gukura nkamenya agakiza, neguriye ubuzima bwanjye Kristo, numva mfite ibyiringiro, uburyo nigishijwe gusenga burahinduka nkora ibintu bigera ku mbamutima zanjye, numva mfite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru, mbese numva ndashinganye. Njyewe ikintu gikomeye Yesu yankijije ni ububata bw’ubwoba bw’urupfu, nahoranaga ubwoba, natekereza ko nzapfa nkumva ndahahamutse, ariko maze gukizwa numva nyine urupfu ari irembo, numva niruza nzaba ngiye gutangira ubundi buzima. Ikindi nagize ibyiringiro bihoraho bishingiye ku kuzajya mu ijuru.’’

Ubusanzwe hari ubwo umuntu akizwa gusambana, kwiba, n’ibindi byaha abantu baziranyeho ko bikomeye, ariko satani akaguhoza ku nkeke yo kukwihebesha. Mu byo Yesu akora harimo kugukiza ububata bw’ubwoba bw’urupfu, ukagira ibyishimo mu mutima wawe, ukagira amahoro, uakgira ibyiringiro by’ubu buzima n’ubw mu gihe kizaza kuko Umwuka abizera Kristo bahawe atari uw’ubwoba ahubwo ari uw’imbaraga. Umuririmbyi yigeze kuvuga ngo twajyaga duyinya urupfu, Yesu arugira irembo ritugeza mu ijuru. N’iki ni kimwe mu bintu Yesu akora mu buzima bwawe.

Mu bindi bice by’ubuhamya tuzagaruka no ku zindi mpinduka zigaragara Imana yakoze, zose zishimangira imirimo Imana ikora. Imana ibahe umugisha, Amen.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 3 KURI IY'INKURU

Augustin kuwa 24-05-2016 saa 09:08
 

Imana ishimwe ko yaguhamagaye kare kubera umugambi mwiza wo kuyikorera yar ’igufiteho

Uwayezu kuwa 15-03-2016 saa 06:34
 

Imana ishimwe yagukijije ubwoba bw’urupfu.nawe yikorere.

Ngaboyimanzi Patrick kuwa 15-03-2016 saa 06:24
 

Rwose muzadukomereze ubwo buhamya budusubijemo ibyiringiro ko tudakwiye kwihebeshwa na satani...murakoze

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza