Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubuhamya » Kwigira ku mateka!
Kwigira ku mateka!

Iyo nitegereje uburyo imyitwarire yanjye idahwitse ntacyo yangejejeho kiza mu bihe bishize, ngira ikifuzo cyo kugira icyo nahindura. Ubu ni ubuhamya bwa David Owens yatangiye muri Brunstad Christian Church.

Umunsi wanjye wa nyuma w’ishuri ry’amateka, umwigisha yatubwiye ko hari ikintu kimwe ashaka ko twibuka: Dukeneye kwigira ku mateka kugirango tutazasubira amakosa twakoze mu buzima buri imbere. Natekereje uburyo iki gitekerezo gifitiye umumaro umuryango muri rusange. Tekereza iyo abantu baza gushobora kwiga mu rwego rwo kwirinda ibibazo byihirima ry’ubukungu cyangwa se intambara usanga zayogoje abantu.

Hanyuma, ntekereza ibyo nabikoze kubuzima bwanjye bwite. Inshuro zose nagiye nkererwa, byibuze se ngo mbashe guhagurukira igihe gikwiye ku munsi ukurikiyeho? Nibazaga niba igitekerezo cyo “Kwigira ku mateka” cyakoreshwa no kuyandi makosa abantu bakora mu buzima bwa buri munsi, nk’ukuntu nifashe mu buryo budakwiye ubwo ibintu byagendaga bitandukanye nuko nabyifuzaga.

Kurakara ntabwo bituma nezerwa, kandi nta nubwo bishobora gukemura ibibazo.

Ni kuki ndakara?

Kurakara ntabwo bituma nezerwa, kandi nta nubwo bishobora gukemura ibibazo. Ahubwo bituma mpinduka nk’umusazi. Ibi ni ukuberako ari icyaha, kandi byongeye ntabwo binezeza Imana. None kuki nkomeza kurakara?

Iyo nsubije amaso inyuma, naje kubonako impamvu ngira bene iyo myitwarire ni uko ibitekerezo binyobora bintera gutekereza ko ibyishimo byanjye bibonerwa mubyo mbamo, ndetse n’uburyo mfashwe.

Satani azi uburyo bwo gukoresha ibyo bitekerezo. Intego ya satani y’ibanze ni iyo kwiba umunezero n’amahoro byanjye. Yohana 10:10. Ashaka kushyeshyenga ngo nizereko ibibazo mfite bidaturuka muri njyewe, mbiterwa n’abandi. Imana, ku rurndi ruhande, irashaka ko nitandukanya n’icyaha kiremanywe na kamere muntu. Uburyo nitwara mu bihe runaka, nibyo bigaragaza umunezero wanjye bwite. Satani ashaka kunsheshyenga ngo nizereko ibibazo mfite bidaturuka muri njyewe.

Mu Rwandiko Pawulo intumwa yandikiye Abaromani 8:28 haravuga hati, “Kandi tuzi yuko kubakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, aribo bahamagawe nkuko yabigambiriye.”Nukunda Imana ukayinezeza , buri kigeragezo kizajya kigaragara nk’umwanya mwiza wo kwitandukanya n’imbaraga za satani.

Nitegereje imyitwarire yanjye mibi y’ahahise nsanga ntacyo yangejejeho, nuko ngira ikifuzo cyo gukora ibitandukanye nibyo nahozemo. Ariko se ni gute nahamanya nanjye ko ndamutse mpuye n’ibyo nahuye nabyo hambere bitakongera kumperana na none ?

Ndashaka kubamenyasha ko ibi ari ibyaha, mubyihane kandi mubyange urunuka. Ndashaka gufata umwanzuro mu mutima wanjye ko ntazemerera satani kungiraho ububasha ubwo aribwo bwose. Hanyuma, nimbona ngiye kugwa mu mutego w’ibyo nanga, nsabe Imana kumfasha!

Abahebulayo 4:16 haranditse ngo, “Nuko rero twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugirango tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiye.” Mu kwegera intebe y’ubuntu bw’Imana ndasenga nsaba Imana ubufasha mu gihe mpuye n’ikigeragezo, izantabara indinde ikibi mu gihe cya ngombwa. Mbere yuko ntembagara! Ndifuza ko Imana imfasha!

Kuberako atari ukwitandukanye gusa n’imbaraga z’umubi, na kamere yanjye yasimbujwe ikintu gishya. Ahari uburakari, Imana ishobora kuhashyira ukwihangana, ahari ukwitotomba, Imana ibasha kuharema amashimwe.

Amagambo numvanye umwarimu wanjye w’amateka yarimo ubwenge, ndamutse nshyize mu bikorwa ibyo namwumvanye, byamfasha kwigira ku mateka, mu rwego rwo kubaka ejo hazaza heza, hazanyobora inzira y’ubuzima buhoraho.

Source : http://www.brunstad.org

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza