Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubuhamya » Kwizera Amos » Text » Icyongereza nzi Imana yakinyigishije nijoro ndyamye-Kwizera
Icyongereza nzi Imana yakinyigishije nijoro ndyamye-Kwizera Amos

Nk’uko twabibasezeranyije mu gice giheruka cy’ubuhamya bw’umuhanzi Kwizera Amos ku bijyanye n’ukuntu yahuye na Yesu, http://ubugingo.com/ubuhamya/kwizer..., muri iki gice tugiye kubagezaho ikindi gice kigaragaza imirimo y’Imana. Muri iki gice, turabagezaho ukuntu Imana yamwigishije ururimi rw’icyongereza mu nzozi, ijoro rimwe akabyuka avuga icyongereza kandi ataragize amahirwe yo kukiga mu ishuri.

Ati ‘’Ndi mu rugo nari mvuye ku rusengero , nari ndyamye nijoro ngiye kubona mbona umuntu mu ishusho y’umuzungu, araje ansanga arambyutsa, arambwira ati ‘’Amos byuka tuganire, ngiye kubona umuntu umbyukije mbona ni umugabo w’umuzungu, arimo kuvuga icyongereza nkabona ndimo kumusubiza.’’

Icyo gihe naramubajije, nti ‘’Mbese izina ryanjye warimenye gute?’’ Aransubiza ati ‘’ utaravuka nari mbizi ko tuzahurira hano.’’ Icyo gihe yanyeretse umujyi mwiza cyane, arambwira ngo ‘’I want you to go there for me!’’ bivuze ko yansabaga ngo ninjyeyo kandi bavugaga icyongereza, ndamubaza ko ntize ndajyayo gute? Ahita ambwira ngo ‘’ kuva uyu munsi nguhaye ururimi rw’abadipolomate (diplomatic language). Imana yanyigishije ururimi rw’icyongereza numva ntangariye Imana cyane. Mu gitondo mbyutse nta rundi rurimi navugaga keretse icyongereza.

Birumvikana nabyutse mvuga icyongereza, abo twabanaga birabatangaza cyane, kuko bari babizi neza ko ntize kandi dusanzwe tubana.

Kwizera Amos ntiyagize amahirwe yo kwiga amashuri asanzwe, ariko kugeza ubu nk’uko abyivugira ubwe ngo yoroherwa no kuvuga icyongereza kurusha n’ikinyarwanda. Ibi byatumye nk’uko Imana yari yabimuhamagariye, ubu ashobora guhimba indirimbo zihimbaza Imana mu rurimi rw’icyongereza, ubu akaba ari bumwe mu buryo Imana yakoze imutuma mu bavuga icyongereza n’ubundi buryo tuzakomeza kubibagezaho.

Mu gice gitaha tuzabagezaho igitangaza cy’ukuntu asaba akazi yatanze ibahasha irimo ubusa, akandikaho nimero ya telefoni gusa, bikarangira abonye akazi. Ntuzacikwe,,,……..

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

mutesi kuwa 16-02-2016 saa 23:54
 

Imana ni nzaza kdi uyigeze ntimukoza isoni. Imana imwagure rwose kdi turamushyigikiye

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza