Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Ubuhamya » Kwizera Amos » Text » Najyanye dosiye irimo ubusa gusaba akazi mu kwizera (...)
Najyanye dosiye irimo ubusa gusaba akazi mu kwizera kuko ntize Imana ikora igitangaza mbona akazi/ Umuhanzi Amos

Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho kimwe mu bice bigize ubuhamya bw’umuhanzi Kwizera Amos, cyerekeye ukuntu Imana yamusanze mu nzozi ikamwigisha icyongereza. Uyu muhanzi ufite amateka akomeye, ntiyagize amahirwe yo kujya mu ishuri kubera aho yavukiye, n’uko yabayeho aragira inka z’iwabo, ariko Imana yaje kumutungura ikamwigisha ururimi rw’icyongereza, ari narwo kugeza ubu ahimbamo indirimbo zihimbaza Imana.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Ubugingo,com, muri byinshi twaganiriye yatubwiye harimo ubuhamya bwerekana imirimo itangaje Imana yakoze mu buzima bwe. Muri iki gice cy’ubuhamya turabagezaho ikindi gitangaza kimwe muri byinshi Imana yamukoreye. Iki cyerekeye ukuntu Imana yamuhaye akazi k’abantu bize mu buryo nawe ubwo atabasha gusobanura ariko nyine Imana ikabikora kuko ibidashobokera abana b’abantu ku Mana bishoboka.

Kwizera Amos amaze kugera mu Rwanda, avuye i Bugande aho umuryango we wabaga, yashyikiye mu muryango bafitanye isano wagombaga kumwakira ufite n’ubushobozi, ariko bikaza kurangira umwirukanye ari sa sita z’ijoro.

Ati ‘’ Ndibuka uwo muryango wansabye kujya mu cyaro gukurikirana amatungo, numva bisa n’ibyo nanze kubamo. Barambwira bati ‘’ niba udashaka kujyayo ugomba kuva hano, ushake ahandi ujya! Ndabyibuka hari sa sita z’ijoro, mbasaba ko banyihanganira nkarara ijoro rimwe, barambwira bati Noo ugomba kugenda. Naragiye ngeze ku rusengero nasengeragaho nsaba Pasteri wanjye kuhibera, ansaba ko najya kuba iwe ariko nkumva ntifuza kuba umutwaro mpitamo kuba ku rusengero.’’

Akomeza agira ati ‘’ Ubu buzima bwari bugoye ku rwego rukomeye, kuko ntabyo kurya, ntaho kuryama, ntacyo kwiyorosa, ariko Imana ibana nanjye. Nagombaga gutegereza ko hari umuntu ukorwa ku mutuma wenda akampa icyo ndarira.’’ Ndashima Imana yankoreye igitangaza ikankura muri ubwo buzima, ikampa akazi.

Uko yagiye gusaba akazi na dosiye irimo ubusa yanditseho nimero za telefoni gusa bikarangira Imana ikoze igitangaza akabona akazi.

Kwizera Amos amaze gutekereza ukuntu Imana yamusanze mu nzozi ikamwigisha ururimi rw’icyongereza atari azi, yafashe umwanzuro wo kwizera afata dosiye, envelope irimo ubusa, yandikaho nimero ya telefoni aragenda arayitanga, aritahira.

Ati ‘’Nyuma yo kuba igihe kirekire mu rusengero byaranyobeye, nibaza ikizakurikira, ariko igitangaza Imana yankoreye, ni ukuntu yahankuye ikampa akazi. Njyewe nagiye kudepoza envelope irimo ubusa, iriho nimero ya telefoni gusa, nta diploma, nta degree ( impamyabumenyi), birumvikana baransetse, gusa numvaga nizeye mvuga nti ‘’Nibampamagara nzahagarara mvuge ururimi Imana yampaye.’’

Ku munsi wa Interview ( ikizami cyo kuvuga), barampamagaye mu by’ukuri baseka, bashakaga kumenya ‘Who is Amos?’’ Amos ni nde? Udepoza envelope irimo ubusa koko? Nta diploma, nta degree bumiwe. Barambwira ngo nimvuge, ndahagarara barambaza ndabasubiza, umuntu wari ubagarariye aravuga ngo ‘’This is the Person we want’’, ‘’Uyu ni we muntu dushaka. Byarangiye bampaye akazi nanjye numva birantangaje.’’

Amos akomeza avuga ko muri ibi bitangaza byose Imana yamukoreye, byamwigishije ko muri ubu buzima, uretse Imana yonyine yabasha kugira icyo ikumarira, cyane ko yari afite imiryango yifite ariko, Imana ikamwereka ko byose ntacyo bimaze, ariko ikamutabara. Ati ‘’Nasanze nta wundi muntu ushobora kumfasha atari Imana yonyine, ubu nanjye ndi umuntu ushobora gucumbikira undi muntu udafite aho acumbika.’’

Kwizera Amos akorera Kampani ikwirakwiza ibitangazamakuru byanditse MDC (Media Distributing Company) ihagarariye ibitangazamakuru byandika mpuzamahanga n’iby’imbere mu gihugu ( Local and International Newspapers) mu Rwanda, akaba ari we uhagarariye kubikwirakwiza mu mujyi wa Kigali.

Kuba Imana ishobora gushyigikira umuntu wayigiriye ikizere, akirengagiza amshuri n’ibindi, akumva gusa Imana izatesha agaciro ibyo byose ikabana nawe, ukwiye kongera ukayigirira ikizere nawe. Ukamenya ko Imana ifite amateka ayemerera gushobora n’ibyawe. Nta hantu kure Imana itakugeza, nta na kure itagukura, iracyabifite imbaraga nk’izo yakuje Abisirayeli muri Egiputa. Imana iguhe umugisha, amen.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 8 KURI IY'INKURU

peter kuwa 18-05-2017 saa 03:42
 

Uwiteka aracyari Ku ngoma mukomerere mu mwami

P-M kuwa 31-03-2017 saa 11:39
 

Uzabanze uzane abana uhangayikane nabo ubyihanganire nwe Imana nibonako wihanganye izaza igutabare
Wumviseko undi yihanganiye ibye akicwa ninzara.

N.K kuwa 15-03-2017 saa 09:21
 

Yesu ashimwe nshuti za yesu Christo ariwe mwami wacu uvuga bikaba yategeka bigakomera.nanjye mase iminsi ntekereza kubitangaza Imana inkorera bikandenga bagenzii banjye bambanjirije batanga ubuhamya kubyo Imana yabakoreye nukuri mureke dukure amaso kubantu,kumashuli twize,ndetse no kumiryango ikomeye yacu, maze tuyashire ku Imana kuko niyo itabeshya kandintiyivuguruza, nanjye reka mbasangizeho gato kubitanga za Imana yankoreye,nakoraga mukigo kimwe hano mumujyi wa Kigali nuko mpakora imyaka umu nani ishize haza umudam mwene wabo nabo nakoreraga mbansabako namwererka uko akazii gakorwa ndabikora amaze kukamenyera ,batangira kunyiyenzaho kuburyo bukomeye bansuzugura amagambo mabi narayabwiwe noneho, ntangira iminsi mirongo ine yo gusenga ariko muri icyogihe satanii yakajije umurego, biba bibi kukazi ,numvise ndembye ndasenga mbwira imana nti Mana urabiziko ntari umunebwe ariko ndakaretse ,kubera ukuntu nararaga nshika gurika ntekereza uburyo ngiye kubyukira muri uwo muriro naringuwe nabii pee ,umugabo wanjye ndabimubwira na cyaneko nawe yari azi situation ndimo arambwira atii ntakibazo bireke ,Imana dusenga ntabwo izadutererana, ndagahagarika ariko nkomeza kwizera Imana ,naje gushaka akantu ko gukora gato nikorera ariko biza kwanga ndabireka ,icyogihe umutware wanjye nawe akazi karahagarara, twese tukirwa murugo ,ariko mureke twizere Imana kuko ndababwiza ukuri dufite abana 2 biga tugomba kwishura inzu nde tugomba no kubaho kumuntu utizera birakomeye no kumva inzira byacamo kugirango abantu babe babaho ntakazii bigeze aho ariko niyominsi twegereye IMANA kurushaho kandi ntago twigeze kenshi tuyegera ngoijduhe akazi ahubwo twagiriwe Ubuntu bwo gusobanukirwa ryajambo ngo dushake gukiranuka kwayo ibindi iraziko tubikeneye, nukuri twabonye ukuboko kw’Imana muri icyo gihe niho Imana yatwiyeretse byose byarikoraga kuburyo butangaje nuko tukarebana Numutware wanjye ,nibwo Imana yaduhaye gakongo yacu tugura ikibanza kandi mugihe twese vtwakoraga byari byaratunaniye , twakoraga burigihe imibare ariko ntibikunde yaradutunze iduha amafranga bikomeye, sibyo gusa Imana yaje kumpa akazii mukanya gato nkako guhumbya kandi keza pee mukigo gikomeye muri iki gihugu, nukuri bantu musenga mwemenye umwami mukorera ariwe ariwe umwami wacu Yesu ahemba neza kandii mumwizere ntimucike integer ahubwo tumwambaze amanywa nijoro azabikora , yesu abahe imigisha myinshii.

NSABIMANA Manasseh kuwa 30-01-2017 saa 09:23
 

Nifuje kumenya Amos avuka he akorerahe kandi bibaye byiza yampa nimero ye nkavugana nawe.

an kuwa 26-05-2016 saa 10:17
 

Imana twizeye ntijya ikosa isoni uyizeye kdi ni Imana iseruka ikatubera igusubizo aho twashobewe. Njye nyuma yubu buhamya nanjye mpaswe n umutima kubasangiza ubwanjye muri make. Ubu nanditse ndi mumahanga iburayi,hamwe ufunguriwe irembo akahinjira avuye muri Afurika aba arotako ageze mu ijuru. Nanjye nkihagera murabyumva narinziko nsezeye kubukene doreko mumuryango wanjye arinjye warurimo ukanyakanya ,numvagako ngiye gukurayo umuryango kdi ndanabibizeza. Icyantunguye bwambere nuko nimwe uburenganzira bwogutura mugihugu mbamo bisobanuye neza ko ntemerewe: kwiga Cg gukora.ubu aha mpamaze imyaka 11 ntarigeze mbasha gushaka akazi. Muricyo gihe cyose bamwe nasize inyuma baziko ngiye kubakiza banturaga ibibazo by urufaya, bigeraho birenga ubwenge bwanjye , ubwo nananiwe No gusenga ariko numva umutima umpatira kwandikira Imana nkayitura agahinda kanjye naranditse ndangije nsenga nti nyohereje na recommendation y amaraso ya Yesu amen. Nyuma yokwandika numvise nduhutse ndatuza kdi ntakindi nkoze gahoro gahoro bakambwirako ibibazo bari bafite byakemutse. Umwaka ushize nahawe byagateganyo uburenganzira bwokuba hano igihe cy umwaka,nkibubona ntakindi nakoze uretse gutangira gushaka akazi.akazi naragashatse kaba akazi kugeza igihe nahawe kinyemerera kuba hano kirangiye. Hasigaye icyumweru 1 ndongera nsaba akazi kuri internet nkibisanzwe noneho hashize umunsi 1 icyangombwa nahawe kirangiye, aho nasabye barampamagara bati: uracyashaka akazi?nti yego. Bati ejo watangira, nti cyane.Ubwo bahise banyoherereza adres yaho nzajya gukorera buracya ndatangira. Maze icyumweru nkora banyoherereza contract muri email ngonzayisinye nyohereze ndabikora. Icyantangaje cyane nuko muri contract banditseko ko icyangombwa cyokugutura kirangiye na contract bayihagarika. ariko njye bampaye akazi na contract ntanagifite icyangombwa gisabwa. Murabyumvako nanjye nasabye akazi na dossier irimo ubusa ,ariko kuko Imana twizeye igira ibyacu ibihari mugihe bigaragarako bidahari irayinsinyira. kugeza uyumunsi ndacyakora kdi icyangombwa nubundi sindagihabwa.Imana ibagirire neza namwe mwese mubonako imiryango ifunze hose hari Imana iyifungurira rimwe ntihagire ubasha kongera kumufunga.

1 | 2

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza