Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubuhamya » Kwizera Amos » Text » Nakijijwe nari ngiye kubyina mu kabari, Imana (...)
Nakijijwe nari ngiye kubyina mu kabari, Imana intunguza agakiza-Umuhanzi Amos

Kwizera Amos ni umukristo ubarizwa mu itorero Revelation Church, ribarizwa i Kagugu mu karere ka Kicukiro ( mu mujyi wa Kigali). Ni muhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, akaba akoresha ururimi rw’icyongereza mu bihangano bye.

Muri iki gice cy’ubuhamya, hakubiyemo uburyo yakiriye agakiza: Kwizera Amos yavukiye mu gihugu cya Uganda, avukira mu muryango w’ababyeyi basengera mu itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi.

Umuhanzi Kwizera Amos

Uku niko atangira ubuhamya bwe:

‘’ Navutse muri famille y’abadive, ndetse Papa yari umutoza w’amakorari, twari dutuye mu mashyamba kure, kuburyo njyewe ntanagize amahirwe yo kwiga, kuko papa yari yarampisemo ko naba umushumba nkajya mukurikiranira inka ze. Ubu buzima bwari bugoye kuko sinabashaga kureba imbere ngo menye ikizakurikira nyuma y’igihe nari ndimo, nabonaga nta vision/future (ejo hazaza) ariko byaje guhinduka maze kwakira agakiza, niberaga mu mashyamba, nta kundi gutekereza mfite, numvaga nzakomeza nkaragira, wenda nkazibera umworozi nta bindi.’’

Uko yakijijwe:

‘’ Maze kugira imyaka nka 18, nibwo mukuru wanjye wabaga mu mujyi i Kampala yaje mu rugo kudusura, asaba Papa ko yanjyana nkajya kumusura, twarajyanye, hanyuma ari kuwa gatanu, ambwira ko ashaka kuntembereza, tujyana muri Overnight ( utubyiniriro twa nijoro), twafashe imodoka hamwe n’abandi turagenda, tugeze mu nzira imbere y’urusengero rwitwa Prayer Palis, imodoka irazima, babuze uko babigenza barahansiga ngo baze kunyoherereza umukanishi ( ntabwo yari bisi isanzwe itwara abantu).’’

‘’ Hagati aho imodoka imaze guhagarara imbere y’urusengero narahagumye, kuko sinari nzi imodoka, ariko iteza emboutelillage ku rusengero, aba Protocol baza kumbaza ikibazo nagize, mbabwira ko imodoka yatuzimiyeho, umwe yinjiramo arayatsa irakunda, arambwira ti ‘’imodoka ntakibazo ifite’’, nibwo yayishyize ku ruhande. Nyuma y’ako kanya ndavuga nti ‘ubuse ko nari ngiye muri Club kubyina, uwajya kubyina mu rusengero, nibwo ninjiyemo, nsanga babyina ndabareba, hanyuma baza kwigisha ijambo ry’Imana, numva ninjye ryaziye, mfata icyemezo cyo gukizwa.’’

Mbere y’uko njya gupfukama,uwigishaga yatanze ibimenyetso ko ari njye wabateranyije, numva birantangaje, kuko Imana yabiteguye neza, ikamvana iwacu mu cyaro, igatuma imodoka igira ikibazo ngo nsigare aho ngaho, mu by’ukuri natangariye Imana cyane ku buryo bukomeye.

Kugeza ubu Kwizera Amos aracyari ingaragu, ni umukristo ushima Imana, uhamya neza ibyo Yesu yamukoreye abinyujije mu buryo butandukanye, cyane mu mpano ye yo guhanga indirimbo zihimbaza Imana. Mu bice bitandukanye by’ubuhamya bwe, tuzabagezaho ukuntu Yesu yamusanze akamwigisha ururimi rw’icyongereza atrigeze yiga.

Innocent Kubwimana/Ubugingo.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 3 KURI IY'INKURU

uwimana viviane kuwa 22-04-2016 saa 09:30
 

Icyo kifuzo nanjye ndagifite,cyokumenya icyongereza

gatete kuwa 22-03-2016 saa 08:51
 

nonese uyu kwizera azi kwandika no gusoma?

gakuru marie paul kuwa 10-02-2016 saa 10:30
 

rwose ubu buhamya haricyo bunsigiye nukuri pe muri yesu biremera nanjye mfite ikifuzo cyo kumenya icyongereza kdi pe binkomereye mumfashe gusenga ariko haricyo ubwo buhamya bunyunguye imana ibahe umugisha

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza