Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubuhamya » Nanyuze muri byinshi ariko Imana ikinga ukuboko! (...)
Nanyuze muri byinshi ariko Imana ikinga ukuboko! Pasiteri Mugabo Venuste

Nitwa Pasteri Mugabo Venuste, ubusanzwe banyitirira indirimbo yitwa “Twigiye kubirenge by’anatubanjirije’’ kuko ndi n’umuhanzi.

Ndi umukristo wavukiye aho bita I Bumbogo cyangwa se mu karere ka Gasabo.Ubundi bazi Mugabo w’I Bumbogo cg se w’ i Gasabo. Ubu tariki ya 6/10/2014 nujuje amezi abiri mpawe inshingano z’ubu pasiteri.

Mfite ubuhamya butandukanye umuntu yagabanya nko mu bice bine (4) aribyo ubuhamya bwa mbere ntarakizwa, ubuhamya narakijijwe, ubuhamya bwo mu gihe cya Jenoside ni ukuvuga ibyo nahuriyemo nabyo muri icyo gihe, hakaba hari n’ubuhamya bujyanye n’umurimo.

Ntarakizwa ninjiye mumujyi wa Kigali mu mwaka wa 1986 ndangije umwaka wa munani w’amashuri abanza. Icyo gihe nari nturutse I Bumbogo mu cyaro, manukira mu mujyi nje gucururiza umuntu inzoga, aho nahamaze imyaka ine. 1990 nasubiye mu cyaro kuko umujyi wari umaze kunanira. Icyo gihe nibwo natangiye gucuruza akabari kanjye, nacuruzaga urwagwa,ncuruza itabi ry’ibibabi mu rwego rwo gushaka amafaranga.

Imana yaje kungirira neza umuntu ambwiriza ubutumwa bwiza anjyana mu rusengero ndakizwa mu 1991. Maze gukizwa kuva muri uwo mwaka naje kwinjira mu murimo w’Imana ntangira kuba umuririmbyi ntangira kuba umudirija (Umutoza) wa korari nari maze gufonda (gutangiza). Nyuma y’imyaka itatu nkijijwe nibwo Jenoside yabaye mu Rwanda 1994 nanjye ingiraho ingaruka nk’abandi banyarwandi benshi barantema ariko Imana irandinda ndarokoka.

Icyo gihe nahungiye i Byumba Jenoside ibaye ngaruka mu mujyi wa Kigali. Ngeze mu mujyi ntangira gushaka ubuzima ncururiza ibirayi mu isoko rya Nyarugenge, Imana iransanga integeka gusubira aho narokokeye kongera kubabwiriza ubutumwa.

Ibi byambereye ihurizo rikomeye kuko ahantu bantemye, bakadusenyera inzu hamwe n’iyanjye nari nujuje y’amabati 26 gusubira kubabwiriza ubutumwa ntibyanyoroheye ariko kandi nahisemo kumvira Imana. Kugeza ubu niho nsengera ntuye mu mujyi wa Kigali ku Gisozi ariko hashize imyaka makumyabiri njyayo kuhakora umurimo w’Imana akaba ari naho banyimikiye nkaba Pasiteri.

Hari itariki ntajya nibagirwa mu buzima ariyo 12/04/1994, ni umunsi wambereye mubi ari nawo nahuriyemo ibintu bikomeye muri jenoside ariko Imana yarandokoye.

Ntibyari byoroshye kureka gushaka ubuzima ngo njye kubwiriza ubutumwa abantu harimo n’abampemukiye. Mugabo Venuste avuga ko urwego agezeho yumva rushimishije kuko yamaze kubabarira kugeza n’igihe abasanga muri gereza akajya kubabwiriza muri gereza ya Kimironko. Inama atanga kubantu bakomeretse mu buryo butandukanye byumwihariko abakristo ‘’Ijambo ryitwa kubabarira ni ijambo rihenze cyane kuko utababarira ntazababariwa, iyo utababariye umuntu umugumana mu rubanza mu mutima wawe’’ nabifuriza kubabarira kuko iyo utabikoze ushobora kujyana Gehinomu n’uwaguhemukiye mutihannye mwembi.

Mugabo ati ’’kuruhande rw’umurimo w’Imana nahuriyemo na byinshi ariko Imana yabanye nanjye. Ninjye muhanzi wa mbere watangiye kuririmba ku giti cyanjye muri ADEPR, kuko Imana yampaye iyerekwa ryabyo bwa mbere. Natwikiraga ibicuruzwa nkajya gukora umurimo w’Imana i Bumbogo nabyo bitari binyoroheye.

Kubijyanye nuko nakiriye inshingano z’ubupasteri nabyakiriye neza cyane ko Imana yari yabimbwiye. “Imana yari yabimbwiye, Imana yari yambwiye ko igiye kunzamura ikampa inkoni kandi urumva iyo Imana iguhaye inkoni iguha n’umukumbi wo kuragira,ntibyari byoroshye ariko urumva sinari kubyanga kandi Imana yabimbwiye’’.

Hari ikindi kintu ntajya nibagirwa ni kubunani bwa 2008, nararirimbye ndi muri ADEPR Gatenga imitsi iracika biba ngombwa ko abaganga bemeza ko njya kwivuriza hanze y’u Rwanda bambwirako ntazongera kuririmba. Icyo gihe Imana irambwira ngo izankiza ntagiye kwivuriza hanze, icyo nacyo ni ikintu gikomeye Imana yankoreye. Ubu kugeza ubu mpuza kuba umuhanzi n’ubupasiteri.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 5 KURI IY'INKURU

UWINEZA kuwa 12-11-2015 saa 06:07
 

paster nemera ko nanyuma ya zero IMANA irakora nshimye IMANA kubyo yagukoreye.

sibomana jean damscene kuwa 4-10-2015 saa 02:56
 

ububuhamya bwakubaka benshi

Miriam kuwa 9-08-2015 saa 07:55
 

Imana iguhe umugisha mushumba wanjye!

Soso kuwa 10-07-2015 saa 06:05
 

Pastor Mugabo n,umunyakuri cyane kdi ntatinya.Imana imuhe umugisha utagabanyije.

beata kuwa 3-11-2014 saa 06:54
 

mugabo Imana iguhe umugisha mwinshi hamwe n umuryango wawe

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza