Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubuhamya » “ Nari nihebye Imana impa umwana’’ Rose Ngabo
“ Nari nihebye Imana impa umwana’’ Rose Ngabo

IGICE CYA KABIRI CY’UBUHAMYA BWANJYE:

Nitwa Karegeya Marie Rose ariko abantu benshi banzi ku izina rya Rose Ngabo, Karegeya ni izina ry’umuryango navukiyemo hanyuma Ngabo ni izina nkomora ku mugabo wanjye nkunda cyane William Ngabo.

Nakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza wanjye, nsengera muri Evangelical Restoration Church i Remera, ahazwi cyane nka Casabonita.

Ubuhamya bwanjye burimo ibice bibiri, hari ibijyanye n’umurimo w’Imana ndetse n’ubuzima bwanjye busanzwe. Mu gice cya mbere nabagejejeho ubuhamya bw’ukuntu Imana yabanye nanjye mu murimo w’Imana muri iki gice ndavuga kubijyanye n’ukuntu Imana yampaye umwana nari nihebye. Iyo umuntu wese ashatse ikintu cya mbere aba yiyumvisha ni umwana, kuko uba uvuga uti ‘’ ngiye kubaka urugo, ngiye kubyara’’ kandi koko birumvikana ariko rimwe na rimwe si ko bigenda.

Njyewe narashatse ngeze murugo rwanjye ikintu cya mbere niyumvishaga ni ukugira umwana wanjye, umwaka wa mbere urashira, uwa kabiri uraza, uwa gatatu ndetse n’uwa kane.

Muri icyo gihe nahuriyemo n’intambara zitandukanye, nagendanaga ipfunwe mu mutima wanjye nkumva ntishimye na gato, n’iwanjye nkumva sinshaka kuhagera, nkumva no gutaha murugo simbishaka, byageze aho no gukora imirimo yo kurusengero numva ntabishaka hari n’igihe bansabaga kuyobora ku rusengero nkumva sinashobora kubwira abantu ko Imana igira neza.

Hari abantu bavugaga bati ‘’uriya ntashaka kubyara, abandi bati ‘’yazikuyemo’’ murabizi ko iyo umuntu ari mu kibazo buri wese yivugira ibyo ashaka ariko burya Imana niyo igira ijambo rya nyuma ku buzima bw’umuntu kandi nta kintu abantu bavuga ngo bahindure umugambi w’Imana ku muntu.

Umwaka wa kane wenda gusoza nibwo nasamye inda y’umwana mfite. Icyo gihe birandenga, nakomezaga kubwira umuganga ko ambeshya ikindi nabimenye nabimenye ndi muri ya konseri i Burundi ( Nabivuze mu gicce cya mbere cy’ubuhamya), ndatengurwa ngira umunezero udasanzwe, nyuma nza kubyara umwana w’umuhungu. Aha naho iyo mpatekereje numva Imana yarankoreye ikintu gikomeye mu buzima bwanjye.

Ndibutsa abantu ko Imana ikora mu gihe cyayo kuko isezerano ryayo ntirihera, nubwo hari igihe bikurenga ariko dukwiye gushima Imana mu bibi no byiza kandi tukayizera muri byose.Ahari waba uri umudamu udafite umwana cyangwa se uri wifuza gukorera Imana ariko ukabona nta nzira n’ibindi bibazo bitandukanye waba uhura nabyo, dukomeze twubahe Imana abe ari yo twiringira kuko hari igihe iba ishaka kutwuzuriza ubuhamya.

Mbasigiye iri jambo . ‘’Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kwanjye kw’iburo ariko gukiranuka kwanjye’’. Yesaya 41:10

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza