Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubuhamya » "Ntabwo turi abana cyane ku buryo tutakorera Imana (...)
"Ntabwo turi abana cyane ku buryo tutakorera Imana !"

Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe, ahubwo ube icyitegererezo cy’abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutima uboneye (1 Timoteyo 4 :12). Ni umuhamagaro w’Imana kuri buri wese, « Ntabwo turi abana cyane kuba tutakorera Imana ».

Mfite imyaka 17 y’amavuko kandi niyeguriye Imana. Yego, nkora amakosa ariko si mba nabigambiriye. Nabatijwe mu mwaka washize, ku munsi wakurikiraga uwo navukiye ho kandi si nigeze mbyicuza kuko cyari icyemezo cyiza cyane mu buzima bwanjye. Ariko inshuti zanjye zaransetse kuko zatekerezaga ko ibyo nari maze gukora (kubatizwa) byari iby’ubugoryi ndetse nta n’icyo bumaze. Bakoze ibishoboka kugira ngo bance intege. Ariko uzi uko byagenze ?...ntibigeze bampindura habe na gato. Mu by’ukuri n’ubwo bitari byoroshye nagerageje kwitandukanya n’ibyisi. Ariko uko nakoraga ibishoboka byose ni na ko abitwaga ko ari inshuti zanjye ndetse n’umuryango wanjye bageragezaga kunsha intege. Nageze aho numva ntangiye kunanirwa maze mfata umwanzuro wo kubishyira imbere y’Imana.

Narayisabye ngo inkomeze kandi impe imbaraga zo kubasha kwitandukanya n’iby’isi. Naje kumva ijwi ryayo irambwira ngo « hari ibintu naretse kugira ngo bikubeho”. Hanyuma nanone ndongera numva ijwi ryayo imbwira ngo “Ndi Imana yawe, kandi nkuyeho ibyo wabonaga nk’inzitizi imbere yawe ». Naje gutangazwa n’ukuntu yumvise gusenga kwanjye iransubiza.

Icyo nifuzaga muri make, ni ugushishikariza urubyiruko ntibagiwe n’abakuze kwiyegereza Imana. Ntukemerere icyintu cyose (iby’isi) cyangwa umuntu wese kuba yakubuza gukorera. Ntuzagire na kimwe uyibangikanya na Yo kuko ni Imana ifuha. Ntukemere kuyoborwa n’ejo hawe hashize ngo hice ejo hawe hazaza. Nkanjye iyo nza guha umwanya ibiterezo bishaje by’ibihe nabaye mo si nari kuba ndi uwondi we ubu. Ni mubeho mukorera Imana kandi ntimuzicuza. Imana ibahe Umugisha!!!

Iyi nkuru mumaze gusoma twayibagejejeho tuyikesheje “theprayingwoman.com”.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza