Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Ubuhamya » "Ntacyo ababyeyi banjye batari barakoresheje biba (...)
"Ntacyo ababyeyi banjye batari barakoresheje biba iby’ubusa ariko Yesu aje arankiza". Jean Paul Nizeyimana

Nitwa Nizeyiman Jea Paul, navukiye mu karere ka Rubavu, mu murenge a Nyamyumba mu ntara y’Uburengerazuba. Navukiye mu muryango w’abakristo bo mu idini ya Gatulika,mvuka ndi umwana gatandatu.

Uko nafashwe n’uburwayi

Nkiri umwana muto cyane nagize ikibazo gikomeye cyane. Iwacu baje guhagarikirwa amasakaramentu mu idini ya Gatulika kubera ko basengaga ibigirwamana, muyandi magambo bari bafite Nyabingi.

Nyuma haje kuza umuntu wo mu muryango w’iwacu wari umupadiri abagira inama y’uko bareka izo mana bari bararazwe n’abakurambere kugira ngo abana babatizwe nk’abandi.

Ababyeyi baje kubyumva bafata icyemezo cyo gusenyera nyabingi ariko babikora nk’uko bisanzwe mu by’ukuri nta mbaraga z’Imana zari zihari. Bamaze guzisenyera muri iryo joro hari 1981 nyuma y’umwaka umwe mvutse, jye na Papa umbyara twese duhinduka abasazi. Twabayeho muri ubwo buzima bw’ubusazi kuburyo nakuze mbona ari bwo mbayemo, ntajya nambara, nkora ibikorwa by’abantu bafite ikibazo cyo mu mutwe. Muri icyo gihe maze gukura ababyeyi bagerageje kunjyana ku ishuri, nkiga ndwaye nabwo sinkurikire neza.

Uko nagiye mu buhungiro ariko Imana ikabanayo nanjye

Mu 1994 mu gihe cya Jenoside twarahunze tujya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (Icyahoze ari Zayire) mu nkambi ya KATARE. Tugeze muri Congo nasubiye ku ishuri ariko nari nkirwaye, nari mbayeho mu buzima bubi cyane kuko hari n’igihe banjyanaga byamfata bakanzirika.

Igihe twari mu nkambi ya Katare ku itariki ntibuka hari mu kwa Cyenda (Nzeri) 1996, nijoro ndyamye ngiye kubona mbona umuntu araje muri shiting (ihema) twararagamo, yari yambaye imyenda yera ngira ubwoba bwinshi ariko nkumva mfite n’ibyishimo byinshi biranyobera.

Muri ako kanya uwo muntu yaranyegereye arambwira ati’’ Jyewe ndi Yesu’’ ambwira ko angendereye kandi ko tugiye gusubira mu Rwanda arambwira ngo nzakizwe kandi njye gusengera mu idini y’uwitwaga ‘’Bumva’’ (Bumva yari mukuru wanjye wo kwa Data wacu wasengeraga muri ADEPR).

Murumva kubera idini yanjye gakondo yari gatulika kandi bari baratwigishije ko guhindura idini ari sakirirego (sacrilege) mbese kizira. Naramubajije nti ‘’Mbese mu idini ya Bumva nibo bazajya mu ijuru bonyine’’? Arambwira ngo ntabwo ari bo bazajya mu ijuru bonyine ariko wowe uzagende usengere aho ngaho nzahagusanga nguhe ubugingo. Hashize ibyumweru bibiri nibwo intambara yabaye mu nkambi nabagamo ya Katare tuyivamo twerekeza iy’ishyamba. Aho twahahuriye n’ubuzima bugoye ariko Imana yarahaturindiye kubera umugambi wayo mwiza.

Tuva mu nkambi ya Katare numvaga ubwenge bwaragarutse ntakiri umusazi.

Imodoka zaje kuza kudutwara batuzana mu Rwanda. Ngeze mu Rwanda ndongera ndasara biba bibi kurushaho.

Mu Rwanda baje kohereza abana bari baracikirije amashuri gusubira kwiga. Naragiye nsubira mu ishuri ngeze mu wa gatandatu mu mashuri abanza ndatsinda birumvikana abantu ntibabyumva kuko bumvaga bitashoboka. Aha ariko nahabonye umugambi w’Imana ukomeye kuko byose byerekeza ku nzira zo kugira ngo nanjye nkizwe. Maze gutsinda ikizami cya Leta nagiye kwiga kuri College Nyemeramihigo (College ya Gisenyi y’ubu). Iki gihe cyose sinibukaga bya bindi ko nzakizwa nabyibutse nyuma. Ngeze ku ishuri nakomeje kuba umurwayi nkajya mpubuka ku gitanda. Abayobozi bari bashinzwe ikinyabupfura ku ishuri bahamagara mu rugo ngo bajye kumvuza ninkira nzagaruke.

Icyo gihe bahamagaye mukuru wanjye ariko ababwira ko nta mwanya afite azaza ku wa mbere w’ikindi cyumweru kubera akazi kenshi ariko byose byari birimo umugambi w’Imana, muraza kubyumva.

Uko nakize uburwayi bwanjye ngahita nakira n’agakiza

Hagati aho hari mu mu mpera mwaka wa 1997, nibwo Korari yitwa Bethel yo muri ADEPR ku Gisenyi yaje gukora igiterane ku ishuri ryacu bari kumwe n’umuvugabutumwa MASUMBUKO Joshua yari intendant (Umucungamutungo)muri TTC (Teacher Training Center) ku Gisenyi ubu ni umushumba w’itorero rya ADEPR akarere ka Rubavu. Ndabyibuka nari mvuye muri Refectoire (Aho abanyeshuri bafatira amafunguro) numva Masumbuko avuze mu ndangururamajwi ko hari umuntu urwaye Imana yamutumye gusengera, nahise ntanga isahani nyiha mugenzi wanjye ngenda niruka nca mu bantu mujya imbere ndamubwira nti ‘’Ni jyewe nsengera’’ aransengera. Icyakora ako kanya nta kintu nahise numva ariko bigeze nijoro wa muntu nabonye mu 1996 ndi mu nkambi , aragaruka arambwira ngo ‘’ Kuri ubu ubaye muzima, ntuzongera kurwara ukundi, ntuzongera gusara, ugende uvuge ntibagukure mu ishuri, uhaguruke unkorere’’. Bukeye naragiye njya kureba Prefet de discipline (Umuyobozi ushinzwe ikinyabupfura) mubwira ko Imana yankijije arambwira ati ‘’ Genda niba Imana yagukijije tuzabireba nutongera kurwara ntabwo tuzakwirukana’’.

Kuva icyo gihe natangiye inzira y’agakiza ndakira na mukuru wanjye ntiyabaye akiza kundeba byahise birangira.

Ikintu gikomeye muri ibi byose nshimira Imana cyane ni uko iwacu nta buryo batari barakoresheje ngo bamvuze. Ubu mfite indasago utabara umubiri wose, banzaniraga amazi y’umugisha nkanywa, bahoraga bahinduranya uburyo bwo kumvuza ariko ntacyo byatanze. Nta buryo iwacu batari barakoresheje, banjyanye mu bapfumu batandukanye ariko byose byabaye iby’ubusa Yesu wenyine waje arankiza ndamushimira.

Kugeza ubu Nizeyimana J.Paul ni umugabo arubatse afite umugore witwa Mujawamariya Mediatrice, bakaba bafitanye abana babiri. Bombi basengera mu itorero rya ADEPR- umudugudu wa Murambi, bakaba baririmba muri korari yaho yitwa Besalel, J.Paul abereye umuyobozi.

Mu kiganiro twagiranye na Pasteri NTABANGANYIMANA Theophile uyobora umudugudu wa ADEPR-Murambi aho J.Paul asengera nawe usanga Imana yigaragariza mu mirimo ikora ukurikije ibyo yakoreye J.Paul.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 10 KURI IY'INKURU

Uwamahoro vestine kuwa 14-03-2017 saa 10:03
 

Imana yakoze ibikomeye ubu buhamya buradufasha

Uwamahoro kuwa 14-03-2017 saa 09:48
 

Imana ishimwe yakoze ibikomeye

Ishimwe kuwa 18-02-2015 saa 09:50
 

Yesu kristo ahabwe icyubahiro

UWIMANA Pascasie kuwa 5-12-2014 saa 04:10
 

Imana yacu ishimwe kubw’ uwo mugabo yakijije. icyubahiro kibe icyayo iteka ryose.

NIZEYIMANA Oreste kuwa 1-12-2014 saa 11:45
 

Ubuhamya nk’ubu buradufasha,Imana ibahe umugisha n’ubundi yitwa (ishoborabyose)niryo zina ryayo.

1 | 2

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza