Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubuhamya » Nyuma y’ibihe bikomeye, Pricilla yiteguye gukomeza (...)
Nyuma y’ibihe bikomeye, Pricilla yiteguye gukomeza umurimo se na nyina bahamagariwe!

Pricilla ni umukobwa uvukana n’abahungu babiri. We n’ababyeyi be bamaze kwimukira aho Imana yari yabategetse kujya, se yaje kwicwa n’indwara y’umutima kuko aho bari batuye nta vuriro ryahabaga. Nyuma y’urupfu rwe; we na nyina ubuzima bwarabakomereye ndetse banasabwa gukomeza ivugabutumwa uwari umukuru w’umuryango yari yaratangiye banafata icyemezo cyo kujyana baba bana 2 mu kigo cy’imfubyi.

Yagize ati: “Nitwa Priscilla. Nkomoka muri Leta ya "Uttar Pradesh" ho mu majyaruguru y’ubuhinde. Mbana na basaza banjye babiri (2) batoya ndetse na mama. Mu mwaka w’2001, papa yaje kujya ahitwa i KJ Pathrose, mu majyaruguru y’ubuhinde agiyeyo nk’umumisiyoneri wari uturutse muri leta ya Kerala. Imana yamubwiye ko agomba kujya mu cyaro cy’ahitwa Utter Pradesh, ahantu hatigeze harangwa cyangwa kagerwa n’ubutumwa bwiza bw’Imana habe na mba! Nibwo yaje kugana ahitwa Shajahanpur, mu karere kitwa Shajahanpur. Ni mu cyaro cyiri ahantu hitaruye umuriro w’amashanyarazi. Nta vuriro, ibitaro cyangwa amashuri biharangwa. Nta muntu n’umwe wari yarigeze ahagera ajyanyeyo ubutumwa bwiza. Afatanyije na mama wanjye, papa yatangiye avuga ubutumwa aho hantu, bagenda ibirometero hagati ya 15 na 20 bagerageza kugera mu duce dutandukanye tw’icyi cyaro. Imana yatangiye gukoresha ababyeyi banjye imirimo n’ibitangaza. N’ubwo inzitizi n’ababarwanyaga bari benshi muri buri gace bageragamo, ariko ntibyabujije ko imbaga y’abantu bakizwa ku bw’imbaraga zitangaje za Yesu Kristo.

Mu myaka irindwi papa atangiye iri vugabutumwa, habatijwe abantu barenga 200. Buri cyumweru yajyaga kuyobora amateraniro mu mu byaro birenga 10. Mu mwaka w’2008 papa yaje guhura n’ikibazo cy’uburwayi bw’umutima kandi ahantu yari ari nta bufasha ubwo ari bwo bwose bw’ubuvuzi bwahabonekaga, nibwo Imana yaje kumwisubiza.

Nyuma y’urupfu rwe, mama yahuye n’bihe bimukomereye cyane, dore ko yari asigaranye abana batatu (3) yagombaga gutunga kandi nta hantu na hamwe yari afite akura amafranga. Byari bimukomereye kuba yagira icyemezo afata; nyuma y’iminsi mike yari amaze kubona ko nta kundi bigomba kugenda, ko ari we ukwiye kujya afata ibyemezo byose by’umuryango. Umubare munini w’umuryango bamugiriye inama yo kwisubirira mu Buhinde bw’amajyepfo. Ariko bidatinze yaje kumva ijwi atashoboraga gushidikanyaho ry’Imana rimubwira ko agomba gukomeza umurimo papa yari yaratangiye. Nyuma yo gufata icyemezo ntakuka cyo kumvira Imana agakomeza ivugabutumwa rye, yahise ajyana ba basaza banjye babiri (2) mu kigo cy’imfubyi giherereye mu majyepfo y’ubuhinde kugira ngo bige. Kuko jye nari ndi imfura iwacu mu muryango, nasigaranye na mama kugira ngo mufashe ndetse nanjye njya kwiga mu kigo twari duturanye. Abaturage aho mu mudugudu baje kuduha ingano, umuceri, n’izi mpano bityo imibereho yacu muri icyo gihe iba myiza.

Imana yatangiye gukoresha mama cyane ndetse cyane mu buryo bwose bushoboka, agera mu byaro ahantu hatagerwaga. Abantu bari ahantu hatandukanye kure y’ibyo byaro nabo batangiye kujya bamuhamagara kugira ngo abasengere. Buri munsi yazengurukaga mu byaro bitandukanye yigishaga ijambo ry’Imana, anasengera abarwayi. Ubu yigisha Bibiliya mu byaro 20 buri cyumweru. Buri cyumweru ahitwa I Mohummudpur tuhagirira amateraniro yitabirwa n’abantu barenga 100.

Nkimara gusoza amashuri yisumbuye, Imana yambwiye ko nanjye ngomba gukomeza mama na papa batangiye. Ariko nta cyo nabonaga byinjiza (income) kandi basaza bombi bari bakiri kwiga muri cya kigo cy’imfubyi, kuburyo byari binkomereye kuba nafata icyemezo cyo kujya kwiga mu ishuri rikuru rya Bibiliya. Nari mpangayikiye mama kuko numvaga ko atasigara wenyine nta n’undi muntu yari nari mfite wo nyishyurira amafaranga y’ishuri muri iryo shuri rya Bibiliya. Nasabwaga amadorali 500 ku mwaka. Narasenze cyane kugira ngo Imana ice inzira mbashe kwiga. Nyuma, mu kwezi kwa kane (Mata), Pastor K.P.Samuel, umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ryitwa “Reachout Theological Seminary”, yaje mu cyaro twari dutuyemo mu rwego rw’ivugabutumwa. Twaragumanye ndetse tuzengurukana ahantu hatandukanye twigisha ubutumwa bwiza. Rimwe, nza kumusangiza ku cyemezo nari narafashe cyo kwiga mu ishuri rya Bibiliya, maze ako kanya ahita ahamagara Dr Abraham Varghese wari perezida akaba n’uwashinze minisiteri y’ivugabutumwa ya GFI ministries ndetse kubw’umutima mwiza yari afite yahise ananyemerera kujyayo kwiyandikisha muri “Reachout Theological Seminary”.

Nindamuka soje kwiga muri iri shuri, nzakomeza umurimo mama na papa batangiye. Munsengere nkomze mbone ubwishyu bw’amafaranga y’ishuri mba nsabwa buri buri mwaka, ndetse munansengere ku bwa mama wanjye n’umurimo w’ivugabutumwa arimo aho namusize, munansengere ku bwa barumuna banjye bari kwiga mu buhinde bw’amajyepfo aho ubu bageze mu mwaka wa 11 n’uwa 7.”

Pricilla.

Gospel4india.org

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza