Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubuhamya » Nyuma y’imyaka 50 arwana no kureka itabi byamushobokeye!
Nyuma y’imyaka 50 arwana no kureka itabi byamushobokeye!

Gow Ngak Hui akomoka mu gihugu cya Indonesia, avuga ko Kwizera ijambo ry’Imana byamufashije kureka itabi burundu nyuma y’imyaka 50 byaramunaniye, akeka ko yari mu bantu bambere banywaga itabi ryinshi kuko yashoboraga kunywa ipaki yaryo ku munsi ubwo akaba nibwo yanyoye rikeye.

Umva uko we abivuga: nari umunywi w’itabi wakabuhariwe, itabi rike nashoboraga kunywa ku munsi ryabaga ari ipaki imwe ubwo nkaba nafashe rike rishoboka. Umunsi umwe nafashe icyemezo cyo kurireka nyuma yo kumva ijambo ry’Imana ariko byose byaje kuba iby’ubusa kuko nakoresheje imbaraga zanjye ariko biba iby’ubusa ndongera ndisubiraho mu gihe gito. Umuhungu wanjye yaje kumpa igitabo ansaba ko najya nkisoma, namaze ibyumweru 2 ndikugisoma. Naratunguwe! Naje gusanga nanjye Yesu Kristo yaranshunguye, numva ko ubuzima mfite ariwe mbukesha kandi yaba kwizera no kwakira byose ariwe nkwiriye kubikuraho.

narongeye mpita mfata umwanzuro wo kureka itabi, narongeye nsoma neza cya gitabo ariko ngenda nandika ibyo nifuza byamfasha kureka itabi ariko bwo si njye ubwanjye wibwiye ko ngiye gukoresha imbaraga zanjye bwite ngo mbashe kuva muri ubwo bubata bwaryo kuko ubwa mbere nari narabonye ko byanzniye ahubwo mfata umwanzuro wo kwiyegurira Yesu Kristo, nakira Ubuntu bwe kandi nizera ntashidikanya ko yanesheje ibyangiraga imbata byose ku musaraba. Ntabwo byari bikiri urugamba rwanjye ahubwo rwari urugamba rwa Yesu wancunguye kandi we yari yaramaze kurutsinda ku musaraba.

Naje nanone kumenya ko nababariwe ku bw’ubuntu bw’Imana atari ku bw’imbaraga zanjye, kubaha cyangwa se imirimo yanjye.

nyuma yo y’urugamba rwo kureka itabi mu gihe cy’imyaka 50 ku buryo butangaje nabashije kurireka mbikesheje kwiyegurira Yesu warangije byose. Yakoze umurimo utangaje mu buzima bwanjye. Hallelluyaaa!!!

Gow Ngak Hui | Indonesia

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza