Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Ubuhamya » Nyuma yo gukira amadayimoni n’ubujura ubu arakorera (...)
Nyuma yo gukira amadayimoni n’ubujura ubu arakorera Imana

Mu rusengero rumwe muri congo, ku cyumweru, taliki 06/06/2004, mu gihe bari bahanitse basenga Imana, haje umusore w’imyaka 28 wari ufite uburwayi bw’amadayimoni, wari uherekejwe na mubyara we wari usanzwe ari umukristo muri iryo torero. Umwanya w’ijambo ry’Imana ugeze, amadayimoni yaratangiye amwigaragarizamo. Ku musozo w’ikibwirizwa, umuyobozi w’urwo rusengero yamujyanjye imbere ngo bamusengere. Uwo musore ageze yo arapfukama. Bramusengera kugira ngo yakire Kristo, hanyuma yitura hasi amadayimoni atangira kumusohokamo yivovota. Ariko nyuma y’akanya gato, yarongeye aba muzima.

Inkomoko y’amadayimoni ye:

Gislain avuga ko hari umupfumu yagiye gucishaho (gushakaho) igiti cyizajya cyimuha imbaraga zidasanzwe. Uwo (umupfumu) yagiye kureba ngo kugira ngo amuhe izo mbaraga zitagirwa n’ubonetse wese, ngo mbere yo kuzimuha yarabanje amuca inshandago mu gahanga, ku ijosi, ndetse no mu misaya. Nk’uko urubuga rwa Top Chretien dukesha ubu buhamya rubigaragaza, uyu musore mu magambo ye bwite yakomeje agira ati: “Yanciye inshandago ku gahanga, ku ijosi, ndetse no mu misaya; hanyuma ansiga ivu ry’umukara ry’amoya n’amagufwa y’intare yabaga yaratwitse. Imyuka mibi yampaye yari iri mu icupa. Mbere yo kugira igikorwa runaka cyose nkora narabanzaga nkanywa kuri rya cupa. Mbere y’uko mama apfa, yari yaransize amacandwe ye ku biganza byanjye nk’ikimenyetso cy’amahirwe.”

Ingaruka:

“Natangiye kwiba. Igihe kimwe, nibye amafaranga 750.000 y’ama cfa (f cfa) na telefoni igendanwa bya papa, nkurikizaho iradiyo ye n’imitako/imirimbo (les bijoux) y’umukobwa twakundanaga mbigurisha amafaranga 3,000 gusa y’amafaranga CFA. Amakosa nk’aya nta kindi gihe nari narigeze nyakora. Nakoze amakosa menshi no ku bandi bantu batandukanye mu muhanda. Byageze ubwo ayo makosa yose yansajije: ikibyemeza ni uko namaze ukwezi n’iminsi irindwi naratorongereye ahantu, nihishe. Ubu ariko “narahindutse, ubwo bujura bwose bwararangiye, nagiriwe Ubuntu ndimo gukorera Imana.”

Gislain, w’imyaka 30, Congo-Brazzaville.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

gaga kuwa 18-05-2015 saa 15:40
 

taliki 06/06/2004, mu gihe bari bahanitse basenga Imana, haje umusore w’imyaka 28 wari ufite uburwayi bw’amadayimoni, wari uherekejwe na mubyara we wari usanzwe ari umukristo muri iryo torero. Umwanya w’ijambo ry’Imana ugeze, amadayimoni yaratangiye amwigaragarizamo. Ku musozo w’ikibwirizwa, umuyobozi w’urwo rusengero yamujyanjye imbere ngo bamusengere. Uwo musore ageze yo arapfukama. Bramusengera kugira ngo yakire Kristo, hanyuma yitura hasi amadayimoni atangira kumusohokamo yivovota. Ariko nyuma y’akanya gato, yarongeye aba muzima.

Inkomoko y’amadayimoni ye:

Gislain avuga ko hari umupfumu yagiye gucishaho (gushakaho) igiti cyizajya cyimuha imbaraga zidasanzwe. Uwo (umupfumu) yagiye kureba ngo kugira ngo amuhe izo mbaraga zitagirwa n’ubonetse wese, ngo mbere yo kuzimuha yarabanje amuca inshandago mu gahanga, ku ijosi, ndetse no mu misaya. Nk’uko urubuga rwa Top Chretien dukesha ubu buhamya rubigaragaza, uyu musore mu magambo ye bwite yakomeje agira ati: “Yanciye inshandago ku gahanga, ku ijosi, ndetse no mu misaya; hanyuma ansiga ivu ry’umukara ry’amoya n’amagufwa y’intare yabaga yaratwitse. Imyuka mibi yampaye yari iri mu icupa. Mbere yo kugira igikorwa runaka cyose nkora narabanzaga nkanywa kuri rya cupa. Mbere y’uko mama apfa, yari yaransize amacandwe ye ku biganza byanjye nk’ikimenyetso cy’amahirwe.”

Ingaruka:

“Natangiye kwiba. Igihe kimwe, nibye amafaranga 750.000 y’ama cfa (f cfa) na telefoni igendanwa bya papa, nkurikizaho iradiyo ye n’imitako/imirimbo (les bijoux) y’umukobwa twakundanaga mbigurisha amafaranga 3,000 gusa y’amafaranga CFA. Amakosa nk’aya nta kindi gihe nari narigeze nyakora. Nakoze amakosa menshi no ku bandi bantu batandukanye mu muhanda. Byageze ubwo ayo makosa yose yansajije: ikibyemeza ni uko namaze ukwezi n’iminsi irindwi naratorongereye ahantu, nihishe. Ubu ariko “narahindutse, ubwo bujura bwose bwararangiye, nagiriwe Ubuntu ndimo gukorera Imana.”

Gislain, w’imyaka 30, Congo-Brazzaville.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza