Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Ubuhamya » Nyuma yo kubatwa na siyansi no guhakana Imana yaje (...)
Nyuma yo kubatwa na siyansi no guhakana Imana yaje gukizwa!

Nabatijwe nkivuka, ndetse nkurira mu idini gatolika, narasengaga uko bukeye n’uko bwije iyo nabaga ngiye kuryama. Ariko nta narimwe Imana Yigeze yumva ugusaba kwanjye. Ibi nibyo byanteye gufata icyemezo mvuga ko Imana Itabaho, ndetse nanjye mpera aho nkurikira ibyo siyansi yemera aho ivuga ko isanzure (univers) ryabayeho ku bw’iturika ridasanzwe (big-bang).

Kuva kera mu bwana bwanjye; bagenzi bajye bajyaga bambwira icyo bitaga guhura na Yesu. Bambwiraga ko yahinduye ubuzima bwawo ndetse ko hari n’umubano wihariye bajya bagirana n’Imana. Ariko ibyo byose babaga bavuga narabisekaga cyane kuko numvaga bidashoboka dore ko mu myumvire yanjye numva ko Imana Itabaho. Ariko ku ruhande rwabo nubwo nahinyuraga ibyo bamwiraga ntibigeze bacogora kumbwira bimwe mu byo Imana yabaga yabakoreye mu buzima bwabo.

Naje gutangira kujya nibaza ibibazo. Mu byo natekerezaga byose n’uko narebaga iyi si, numvaga byose ko byabayeho ku bugenge. Mbega sinumvaga ko bijya kubaho haba hari undi muntu Utangaje abantu batabona Waba Yarabiremye.

Mu myumvire yanjye kandi numvaga ko urupfu ntacyo ruvuze cyane ko naterezaga ko nyuma y’urupfu nta bundi buzima; mbese muri jye niyumvishaga ko iyo umuntu apfuye ibye biba birangiriye aho agahita yibagirana. Ibi bikaba aribyo nanjye nibazaga ko bizambaho, nkumva ko nindamuka mfuye ubuzima bwanjye buzahita buhagararira aho nyine.

Niba inshuti zanjye ibyo zambwiraga zarabaga ziri mu kuri? Niba koko Imana Ibaho? Niba koko kandi nyuma yo gupfa hari ubundi buzima? Ubwo, ni gute Imana jye Imana Yanyakira? Buri wese yambonaga nk’umuntu w’umuhanga kandi witonda. Ariko mu gihe nari ntangiye kujya nirebaho hari ibintu natangiye kujya numva ntishimiye ndetse bitananejeje ku buzima bwanjye. Niba Imana Ibaho, nagombaga gukorwa n’ikimwaro bitewe n’uburyo nayipingaga.

Inshuti zanjye zambwiyeho ibyo Yesu Yakoze: Ku bw’urukundo rwe, Yemeye gutanga ubuzima bwe, arapfa ku musaraba, kugira ngo abantu batazagerwaho n’umujinya w’Imana ku bw’ibyaha byabo kugira ngo barusheho kugira amahoro n’umunezero. Ubwo nahise ntangira kwizera, nshingiye ku buhamya bw’inshuti zanjye, kubera ikizere nazihaga nari nizeye neza ko zitambeshaya.

Ubwo noneho, buhoro buhoro uko nagendaga nsoma Bibiliya ari nako ngenda mpura n’abandi bizera Imana Yaje kunkora ku mutima. Naje guhura n’umuntu arankunda ku buryo ntatekerezaga, ndetse atangira no kujya ankorera ibintu byiza byinshi bitandukanye. Yamfashije gutera imbere mu buryo bw’umwuka, ubuzima bwanjye burahinduka, kwinangira umutima birashira ngarura ikizere cy’ubuzima bw’iteka.

Umunsi umwe, naje gusubiza umutima impembero nsanga nkwiye kugira amahitamo kandi meza. Imana Yansabye kuyishyira ku mwanya wa mbere mu buzima bwanjye, ibindi nizera bidafite umumaro nkabishyira ku ruhande maze nkayubaha nkakurikiza iby’ijambo ryayo. Natangiye kwiyumvamo urukundo rutagereranywa ndetse ntangira no gusobanukirwa imigambi myiza Imfitiye ku buzima bwanjye. Nahise mfata icyemezo cyo kuyinezeza nkakora ibijyanye n’ibyo yifuzaga ko nkora.

Hashize imyaka 10 nunze ubumwe na Kristo kandi sinicuza kubw’icyo cyemezo cyiza nk’icyo nafashe. Ni iby’igiciro kumva ko hari Uri hejuru ya byose, Utangaje ndetse Mwiza kurenza abandi ku isi yose ugukunda. Ubu ni umurinzi w’umutima wanjye, ubuzima bwanjye ndetse n’intambwe zanjye aho nyura hose.

Uyu munsi, nkomeje ubushakashatsi bwanjye nk’umusiyantifike, ariko nzirikana ko siyansi idakwiye kwivanga mu myizerere yanjye.

atoi2voir.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

KABAGEMA Jean-Paul kuwa 8-07-2016 saa 23:41
 

Imana ishimwe muri byose yo Nyirubwenge n’Ubumenyi kuko ntayindi isa nayo ,nibyiza ko uyo mwene data yafashe icyemezo kizima kandi koko nta kwicuza guhari kuko izaguha ubumenyi buruse kure cyane nibyo wibwiraga.Ndibwira ko ubu uzarushaho kuyimenya neza kandi binagufasha no kuyimenyesha abandi banaybwenge nkuko nawe byagenze.
Yesu agukomeze

@@@@@@ kuwa 3-11-2014 saa 04:57
 

ushobora kubona ijuru utarabatijwe mumazi menshi?

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza