Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubuhamya » Pastor Ngarambe » Text » Nitwazaga itabi mu mufuko w’ikoti ngiye muri Korari, (...)
Nitwazaga itabi mu mufuko w’ikoti ngiye muri Korari, ariko ndashima Yesu wambatuye-Pastor Ngarambe

Umuyobozi w’itorero Amazing Grace Reformed Church, Pastor Ngarambe Albert, unamenyerewe cyane kuri Radio Ubuntu butangaje , avuga ko mu myaka 4 mbere yo gukizwa, yakoze ibyaha bitandukanye ariko cyane cyane ngo icyari cyaramubase ni itabi, ku buryo yananirwaga no kwihangana akarijyana mu mufuka w’ikoti agiye muri repetisiyo (imyitozo y’abaririmbyi) muri Korari, kugira ngo niyumva inyota imurembeje yinyabye ahantu asomeho.

Yakiriye agakiza mu mwaka 1976 ubwo yari afite imyaka 19 ariko ngo mu gihe cy’imyaka 4 mbere yo gukizwa , yanyweye itabi kuburyo yemeza ko nubwo hari abantu benshi bashaje banywa itabi, ariko batigeze barinywa nk’uko we yabikoze.

Ngarambe avuga ko kandi ngo nta bwoko bwaryo bwariho muri icyo gihe atanyweye. Ati”Ndakubwiza ukuri mu myaka 4, itabi nanyoye, byarimo nka dayimoni yindi irenze ntabona uko nkubwira ku buryo numvaga ntarinkora kunyota.’’

Mu kiganiro yahaye ubugingo.com, ahamya ko yagerageje gukoresha amayeri yose kugira ngo hatagira umenya ko yanyoye itabi, arimo nko kurya ibitunguru kugira ngo ritanukira abantu, no kwisiga amacypre (ubwoko bw’ibyatsi). Gusa yari abihiwe n’ubwo buzima kuko nta munezero yagiraga mu mutima ndetse yahoraga yiyambaza Imana ngo imukize.

Ati’’ Nifuje agakiza mu mbaraga zose ndagashakisha, nigeze kumara imyaka 3 nzindukira muri twibature, nsaba Umwuka wera kuko icyo gihe batwigishaga ko ubatijwe mu Mwuka wera aribwo ushobora gukizwa neza, mpora ndirimba ko ari Yesu gusa wankura muri ubwo buzima.”

Pastor Ngarambe avuga ko yaje gukizwa ari mu rusengero nyuma yo kumva ubuhamya bw’abana b’abakobwa babohotse ingoyi ya satani. kuri ubu akaba ashima Imana ko yamukikije akava mu bubata bwa Satani, ahora abana na Yesu umunsi ku munsi, kandi agerageza byose ngo abe maso kuko ategereje kugaruka kwa Yesu nk’abandi bakristo.

Akimara gukizwa, Pastor Ngarambe,akomeza avuga ko yatangajwe n’uburyo abohotse, atangira koryoherwa n’agakiza,yikubita hasi imbere y’iteraniro,mbese yumva atuwe umutwaro uremereye cyane.Ati’’Namaze iminsi 3 nikingiranye mu cyumba ntarya ndira, gusa natekereza aho Yesu ankuye nkumva umunezero.

Nubwo Kunywa itabi n’ibindi byaha ngo yabikoraga ari mu idini rya Pentekote , ari n’umuririmbyi muri Korali , ngo yahoraga yumva ahagaritse umutima kuko yari azi neza ko ibyo akora ari bibi.

Nshuti usoma ubu buhamya, ushobora kuba nawe, satani yarakugize imbata y’ikintu runaka, ukwiye kumenya ko muri Kristo Yesu harimo imbaraga, zibashisha umuntu kubaho ubuzima bwejejwe, usenge usabe Imana ikuzuze, igukize, kugira ngo uzumve impanda ubwo Umwami Yesu azaba agarutse. Imana iguhe umugisha.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza