Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Ubuhamya » SIBOMANA Joseph » Text » Imiziro 2 nabanje kubana nayo kandi byitwa ko nkorera (...)
Imiziro 2 nabanje kubana nayo kandi byitwa ko nkorera Imana-/ Joseph Sibomana

Mumaze kubimenyera ko mu makuru tubagezaho, harimo ubuhamya bw’abantu batandukanye bugaragaza imirimo itandukanye Imana igenda ikora. Mu buhamya tubagezaho hari ububa bugaragaza imirimo Imana ikora mu buzima bw’abantu bw’umwuka ndetse no mu buzima busanzwe.

Muri ubu buhamya turabagezaho kimwe mu bice bigize ubuhamya burebure bw’umukozi w’Imana SIBOMANA Joseph, wahoze ari umupadiri mu maparuwasi atandukanye ya kiriziya gaturika, haba mu Rwanda no muri Kongo, ariko Imana ikaza gushima kumuhamarira gukorera umurimo w’Imana mu bazwi na benshi ku izina ry’abarokore.

Ibi ni bimwe mu bintu avuga ko atigeze yiyumvisha mu buzima bwe ariko Imana ikaza kubikoresha imbaraga zayo nyinshi. Kuri ubu abarizwa mu itorero rya Pantekoti ryo mu Rwanda ( ADEPR), akaba ari umuvugabutumwa bwiza bwa Yesu hirya no hino mu gihugu.

Atangira agira ati ‘’Reka mbanze mvuge ko jyewe nabaye umupadiri mfite imiziro ibiri ikomeye, kuko nabaye umupadiri muri Kongo no mu Rwanda.’’ ‘’Umuziro wa mbere nari mfite nabaye umupadiri ntemera ko Imana ibaho kubera Filozofi nari narize ( Philosophie existencialiste, Athe), mbese nari narize abacurabwenge banditse ko umuntu ataremwe n’Imana, kandi ko nyuma y’ubu buzima nta bundi. Mba umupadiri ariko naracengewe n’iyo Filozofi inyemeza ko Imana itabaho.

Nakoraga imihango ya kiriziya yose ariko mu mutima wanjye ntemera ko Imana ibaho. Biratangaje kumva umuntu w’umukozi w’Imana ariko utemera ko ibaho.Uwo ni umuziro wa mbere numva nakoreranaga Imana.’’

‘’Umuziro wa kabiri numva nari mfite ni uko nakoraga igipadiri ariko ndi umunyabyaha, nta cyaha natinyaga cyane ko birumvikana ko ntacyo nagombaga gutinya. Nakoze ibyaha bikomeye birimo ubusambanyi n’ibindi. Nta mwuka wera nagiraga, kandi niwe utinyisha umuntu icyaha.’’ ( Ubutaha tuzabagezaho ubuhamya bwa bimwe mu byaha by’ububata satani yamukoreshaga mbere yo guhura na Yesu.’’ Ngiyo imiziro ibiri nagendanaga kandi nitwa umukozi w’Imana.

Nyuma yo kugaruka kuri iyi miziro, yaboneho umwanya wo gushima Yesu, wamubatuye, akamukuruza ineza ye, n’umurunga w’urukundo, akamuhindura umuvugabutumwa bwiza bwe. Ibintu atigeze yiyumvisha mu buzima bwe, yarabyangaga kuburyo yatunguwe no kubyisangamo.

Dore uko abyivugira, ati ‘’Yesu aratangaje, umugambi w’Imana uratangaje, sinigeze ntekereza ko naba umurokore, niba hari abantu nangaga, nasuzuguraga, nagayaga ni abapantekoti, abarokore, cyane ko jyewe papa wanjye yashatse kuba umupadiri mu gihe cy’ababirigi ariko kubw’umugambi w’Imana ntibyamukundira. Mama yari umurokore hanyuma Papa atubuza kumukurikira akatubwira ko itorero ry’abarokore ari iry’abashenzi, ry’inkandagirabitabo birangira ngiye kwiga mu iseminari, nza kuba padiri.’’

Hari ibindi bice tuzagenda tugarukaho birimo n’uburyo nyirizina yakijijwe, uko yavuye mu gipadiri, akaza guhinduka umuvugabutumwa bwiza mu itorero rya ADEPR.

Sibomana Joseph yavukiye mu gihugu cya Kongo muri Kivu y’Amajyepfo tariki 16/6/1966, arubatse, afite umugore n’abana batandatu. Mu busanzwe ni umwarimu muri Kaminuza i Rusizi.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

Josiane lshimwe kuwa 25-05-2016 saa 09:06
 

Ubu buhamwa burashimishije kuko biragaragarako ntabyaha bikomeye bibaho Imana itakiza umuntu

Ishimwe Josiane kuwa 25-05-2016 saa 08:57
 

Ubu buhamwa burashimishije kuko biragaragarako ntabyaha bikomeye bibaho Imana itakiza umuntu

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza