Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubuhamya » Nyuma y’igihe kinini yibeshya ko akijijwe, yahisemo (...)
Nyuma y’igihe kinini yibeshya ko akijijwe, yahisemo gukurikira Kristo by’ukuri

Sinakuriye mu itorero, Ariko nakuze numva ku nkuru z’ibyerekeye Yesu ndetse na Bibiliya kuko ababyeyi banjye bari abakristo b’abayahudi. Mbese, ubwo nanjye nabarwaga nk’umuyahudi w’umukristo. Sinari nsobanukiwe iby’agakiza habe namba.

Abantu ntari nsanzwe nzi bajyaga baza aho nabaga ndi ku ishuri nigagaho bakanganiriza ku ijmabo ry’Imana. Nabashaga kubumva cyane kandi vuba ndetse tukanahuza ibitekerezo ku jambo ry’Imana twabaga turimo kuganiraho, dore ko hari bike narindiziho n’ubwo kubyumva byari igikorwa kimwe no kubishyira mu ngiro bikaba ikindi. Gusa ubu sinibuka neza kugeza ubu ibyo twaganiraga usibye ikibazo kimwe bambajije mu gihe twaganiraga, bati “Ese uramutse upfuye uyu munsi, uzi neza ko wajya mu ijuru?

Ntacyo nabasubije, ariko muri ako kanya, Umwuka Wera yarimo ambwira ko nari nkwiye kuba nzi igisubizo cy’ikibazo bari bambajije. Gusa sinabasubije kuko numvaga ntakizi. Nakundaga umuryango wanjye n’inshuti, nta muntu nabangamiraga, yemwe ndetse abantu bose nabaga numva mbafitiye urukundo, ikindi, nari imaze imyaka myinshi nsenga Imana, ariko ku nshuro ya mbere mu buzima bwanjye, mbabwije ukuri nahise ntangira kuyishakana umwete n’umutima wanjye wose. Naratangiye nyisaba kunyereka ukuri no kunyiyereka ntitaye ku cyo ibyo byasobanuraga ku buzima bwanjye.

Hashize iminsi, naje kumva ijwi mu mutima wanjye, ubwo mpita mpagarika ibyo narindimo gukora kugira ngo ntege amatwi. Yambwiye (Imana) ko ntakwiye gutakaza ikizere, imbwira ko Umwana wayo Kristo yabambwe ku musaraba, agapfa kugira ngo nyimenye kandi nzahabwe ubugingo buhoraho, nzabane nayo mu buzima bw’iteka. Imbwira kandi ko ninyizera nkagendana nayo, ibintu byose mu buzima bwanjye bizahinduka bikaba byiza, mu buryo bw’umwuka. Kuva ubwo narayizeye, nakira Kristo nk’Umwamai n’umukiza w’ubugingo bwanjye, hari mu gitondo mu kwezi kwa gatanu mu w’1973.

Hashize imyaka 42, ubu niteguye kuzajya mu ijuru ariko kandi ikizere cyanjye cyose kiri muri We, kandi nzi ko ari indahemuka ndetse ko izasohoza amasezerano yose mfitanye nayo.

Ubu nakiriye amahoro n’umunezero bitarondoreka muri jye, urukundo rwayo rwanyijiye mu mutima. Nyuma y’iminsi mike nabwiye umuryango wanjye ibyambayeho, mbabwira ko nari umwana muri Kristo. Nyuma y’umwaka ngiranye umubano mwiza n’Imana naje kubona itorero nsengeramo ndetse ndanabatizwa. Sinavuga ko intambwe zanjye mu gakiza ari intangarugero, ariko icyo nshyize imbere ni ugushaka ubwami bwayo kurushaho no kuzibanira nayo ibihe by’iteka.

truthsaves.org

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

KARENZO Larson kuwa 7-03-2015 saa 20:18
 

Imana yacu idufiseko ivyiyumviro vy’amahoro atari ivyago,utayihevye nayo ntabwo iguheba kuko ntihemuka, muhezagirwe na Yesu Umwami wacu Amen!

Sanaani Beatrice kuwa 16-02-2015 saa 05:21
 

Ubu buhamya butumye nanjye nisuzuma; nsanga ntabwo niteguye neza byuzuye kujya mw’ ijuru nubwo maze imyaka myinshi mu gakiza.
Mfashe icyemezo cyo gushakisha ubwami bw’ Imana mbere ya byose;ibindi ncyeneye byose Imana irabizi; nzabihabwa nk’ inyongera.
Iki cyanditswe (Mat.6:31-34) nicyo nzifashisha mu buzima bwa buri munsi.

Murakoze.

Imana ibahe umugisha ikomeze yagure uyu murimo ufasha benshi.

Amen.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza