Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubuhamya » Umubyeyi yababariye ndetse afunguza uwamwiciye umukobwa (...)
Umubyeyi yababariye ndetse afunguza uwamwiciye umukobwa we

Renee Napier yari afite impamvu zifatika kuba yakwanga urunuka Eric Smallridge kandi ntihagire umugaya. Ibi bituruka ku kuba mu mwaka wa 2003 Eric Smallridge uturuka ahitwa Tallahassee, mu mujyi wa Floride muri Amerika, yarishe umukobwa wa Napier witwaga Meagan ndetse n’inshuti ye Lisa Dickson, mu mpanuka ikomeye yaturutse ku kuba Eric yaratwaye imodoka yasinze ndetse bikavugwa ko yari yanyoye ibisindisha ku rugero rurenze inshuro ebyiri urugero rusanzwe rwemewe n’amategeko.

Nyuma yaho Eric yaje gukatirwa n’inkiko imyaka 22 y’igifungo ashinjwa ubwicanyi butagambiriwe. Umubyeyi wa Meagan yanyuzwe n’imyanzuro y’ubutabera, maze afata icyemezo cyo kujya avuga mu mashuri no mu nsengero ububi bwo gutwara imodoka wanyoye ibisindisha. Muri icyo gihe, Imana yashatse ko Napier ajya ahantu kure cyane mu butumwa, ashaka kumenya ikintu kitashoboka k’umwana w’umuntu. Imana yashakaga ko Napier ababarira Eric kuba yaramwiciye umwana w’umukobwa.

Icyaje kuvamo ni uko Napier yaje muri gereza Eric yarafungiwemo, amuzaniye inkuru ivuga ko yamubabariye.

Iki gikorwa cy’indashyikirwa, cyatumye Eric ahitamo kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe. Umuryango wa Napier nawo ushyigikira icyo gikorwa cyo gutanga imbabazi k’uwari wabiciye. Si imbabazi gusa, ahubwo Napier yagiye gusaba inkiko ko igihano cya Eric cyagabanywa kabiri, ndetse biremezwa. Kuri ubu uwari imbohe yafunguwe mu kwezi k’Ugushyingo 2012, agenda avuga ko imbabazi ari umuti ukiza mu buryo buhambaye.’

Napier yahamagawe n’umukristo w’umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Matthew West ku bijyanye n’amateka y’ibyamubayeho, nyuma ahimba indirimbo yise “Imbabazi” (Forgiveness). Napier yatunguwe n’iyo ndirimbo ndetse n’uruzinduko rutunguranye yagiriwe n’uwo muhanzi.

Inkuru ya CBS

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

uwimbabazi florence kuwa 12-07-2014 saa 11:26
 

kubabarira birabohora nubwo bitoroshye

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza