Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubuhamya » Umugisha uva mu gutanga
Umugisha uva mu gutanga

Umukobwa wari wararangije kaminuza, wari umaze imyaka 15 ashakisha akazi,atazi kubona amafaranga icyo ari cyo. Umunsi umwe yarafite idolari rimwe gusa, nuko ajya muri restaurant agura ibyo kurya muri ayo mafaranga.

Amaze kubisengera hinjira abagabo batatu bakuze bigaragara ko bashonje cyane, bamusaba ibyo kurya abagirira imbabazi arabibaha bamubwira ko bifuza kumusengera. Nawe ati ‘’ murakoze ariko namwe mukeneye amasengesho cyane ndetse kundusha’’.

Yitegura kugenda ngo abasige aho, bamuha igiceri gishaje cyane aragifata maze ajya kuryama munsi y ‘ikiraro, abona ikinyamakuru ku ruhande agifunguye asanga harimo itangazo ko umuntu waba yaratoraguye igiceri gishaje cyatakaye mu mwaka wi 1955, nakizana azahabwa igihembo cya miliyoni 10 zamadolari . Yajyanye cya giceri maze basanga aricyo bashakaga bamuha miliyoni 10 nkuko babivuze .

Amaze kubona ayo mafaranga yahise asubira kuri ya restaurant ,maze abaza abakira abantu muri iyo restaurant aho ba bagabo bagiye, bamubwira ko bagiye ariko basize bamwandikiye urwandiko rwagiraga ruti iyi ni Imana Data, Imana Mwana n’Imana Mwuka wera. Nta muntu ukorera Imana uzasigarira kubabara,we ubwe abana be ndetse n’abuzukuru be bazaba munsi y’igicucu cy’Isumbabyose.

Ijambo ry’Imana mu BYAKOZWE N’INTUMWA 20:35 haravuga ngo ‘’ nababereye icyitegererezo byose,yuko ari ko namwe mukwiriye gukora imirimo ngo mubone uko mufasha abadakomeye, no kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati’’ gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa’’.

Dukwiye kwitoza gukora umurimo w’Imana binyuze mu gutanga,gufasha abababaye,natwe Uwiteka azatwibukire kuri iyo mirimo mu gihe tuzaba tugeze mu bikomeye. Imana dusenga ikora ibikomeye birenze cyane ibyo twe twibwira ndetse n’uko intekerezo zacu zingana.

Iyi nkuru tuyikesha « Christiansinspirational.com ».

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 4 KURI IY'INKURU

UWITIJE CHRISTINE kuwa 5-11-2015 saa 02:27
 

iyi nkuru iranejeje cyane nange ndabihamya nahaye umuntu ubabaye mugiriye impuhwe kubwibibazo yari afite ndi umushomeri nyuma y’iminsi 4 mpita mbona akazi, gukorera IMANA dufasha ababaye nta gihombo kirimo Bibiliya iravuga ngo muzabamenyera kumbuto zabo kandi ikiza gukora neza utumva ko hari ibihembo byako kanya Imana gusa niyo igukubira igihe ishakiye

@@@@@@ kuwa 5-06-2015 saa 15:54
 

Gutanga biruta guhabwa I mana nibyose gukiranuka nibyo byambere

UWIMANA Pascasie kuwa 5-12-2014 saa 03:40
 

Nanjye narabibonye ko mugutanga harimo umugisha ukomeye kuruta guhabwa. kandi iyo utanze Imana ntikugarurira igihwanye cg igisa n’icyo watanze ahubwo iguha ibirenze ibyo watanze. umuco wo gutanga kandi ni signe y’urukundo kuko Imana yacu ari urukundo nicyo gituma yishimira iteka kuduha ibyo tubuze cg dukennye. Yesu abahe umugisha.

BIZIMANA RICHARD kuwa 10-11-2014 saa 01:39
 

YOYOYOYO!!! IYI NKURU IPAYE KUZAMUKA CANE MUGUKORERA IMANA(MU GUTANGA) IYI NKURU MPEJEJE KUYISOMA NACIYE NDA YIYUMVIRAHO CANE NDARIRA BINTERA KWICUZA ICATUMYE NTASHIRAMWO ISHAKA MUGUKORERA IMANA KANDI HARIMWO INYUNGU NYINSHI UBURERO KAZIMA MENYE IBANGA RYO GUKORERA IMANA MURAKO CANE.ARIKO NIFUZA KUZA AHO MUKORERA GUSHINGA INTAHE Y’IVYAMFASHIJE MURI IYI NKURU.TEL ZANJE NI:79121390/75390370

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza