Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubuhamya » Umwenda munini watumye Pastor Thaccy KAYITESI (...)
Umwenda munini watumye Pastor Thaccy KAYITESI akizwa!

Nyuma y’imyaka itari mike akoze ubukwe Thaccy KAYITESI, urukundo rw’Imana rwaramusanze yakira agakiza ndetse aza no guhamagarirwa kuba umushumba mu itorero anayoboye ubu riherereye Kicukiro centre ryitwa Glory to God Temple.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na UBUGINGO.com, yagize ati: “Urukundo rw’Imana rwansanze ndi muto cyane, nkura numva nubaha Imana cyane ariko ntarasobanukirwa inzira zayo. Nagiriwe neza ngira ubukwe bwanejeje cyane; ubu hashize imyaka myinshi cyane igera nko kuri cumi n’icyenda (19). Bwaranejeje cyane numva ngize umwenda w’Imana.

Uko yakijijwe n’uburyo yahamagawe:

Noneho, muri cyagihe abantu baba bavuga ngo abantu baba bakiri abajene mariye (jeune mariés), mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri bibanza, numva mfitiye Imana umwenda kubw’ibintu (ubukwe) birenze ubunini ntakekaga yari yankoreye!

Nari ndi umunyagaturika. Narashyingiwe muri Eglise Catholique. Nasengaga rimwe na rimwe, ariko nakomeje kumva mfite umwenda noneho munini ndetse utuma nshakisha ahantu nazawurangiriza.

Nari ntuye Kicukiro Centre, noneho nza kumva ingoma, ariko nari ntazi aho ziba. Nyuma, naje gusanga izo ngoma ziba ahantu mu barokore ndetse nza no gushaka ukuntu nahinjira. Hari mu mwaka w’1996, mu kwezi kwa gatandatu, nibwo nakijijwe mu itorero ryitwa Rwanda for Jesus.

Icyo gihe nageze muri iryo torero hari harimo abantu cumi n’umunani (18), ryari rigitangira. Ariko kugeza umunsi wa none nagumye imbere y’Imana; ni ko naje gutinda imbere y’Imana ndetse nyuma y’aho naje guhindurirwa ibihe, ndahamagarwa.” Ubu ni Pasiteri.

Impamvu z’ibyiringiro bye:

“Mu by’ukuri mvuze ibyo nakijijwe nkora, sinabivuga ngo mbirangize. Ariko icyo niringiye uyu munsi wa none, ni uko nzi ko nzajya mu ijuru. Mbere y’aho nta byiringiro nari mfite, sinigeze nywa inzoga, sinigeze njya muri ambillance (kwinezeza) ariko icyo niyiziho nari nomatanye na cyo, ni icyaha cya karande.”

Ikintu Imana yamukoreye atazibagirwa:

Nk’uko yabivuze haruguru, Thaccy Kayitesi, ni uko nyuma y’uko akijijwe mu w’1996 umutware we yaje gukizwa mu w’2002. Akaba avuga ko ibi ari Imana yabimukoreye nyuma yo kuyiha ikifuzo. Kubwe akaba atekereza ko nta muntu wari kuzagira icyo abyishyura. Ikindi adashobora kwibagirwa ngo Imana yabahaye umurimo w’Imana ndetse akaba ari mu murimo akora ubu adakodesha inzu yo kubamo. Ubu Pastor Thaccy Kayitesi bitewe n’urukundo rw’Imana yabonye nawe mu nyigisho ze ndetse no mu biganiro agira ni rwo agaruka cyane.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 3 KURI IY'INKURU

Solange kuwa 10-07-2015 saa 04:39
 

Biba byiza cyane gutanda ubuhamya no gushimira umuntu umuzi, Thaccy ndamuzi twariganye ataraba Pastor mubonyeho hano numva biranshimishije cyane yari Umudamu w’imio myiza cyane uca bugufi akavugisha bose agasabana na buri umwe kdi mubigaragara yari umukire ntiyara kwiye kujya uvugisha inshakarafu(niko nabyita kko twari dusuzuguritse)zutwana tuvuye muri secondary arko aratuvugishaga kdi atwishimiye nda mushimira uburyo yafashaga abana bababaye ,bagowe bafite ibibazo byinshi,n’umuntu uri humble,ntiyikunda.Nukuri nda mubashimiye cyane. Simvuga ibi kko wenda nari close friend oya rwose,ashobora kuba atanyibuka,gusa nuko nabanaga ibyakora bikankora k’umutima.Imana kko yamutoranyirizaga kuba umushumba.hahirwa abuyoboye kko uzababera umushumba mwiza. Imana inkwagure kdi iguhe umugisha w’iburyo nuw’ibumoso,ijye inkwibukira ku mirimo ukora. Kdi uturangire aho Church yawe iri tuzagusure.IMANA y’amahoro iguhe umugisha rwose.

dinah kuwa 1-06-2015 saa 05:43
 

pastor thaccy Imana ijye ikomeza yibuke imirimo myiza ukora nokwitanga ugira ihereho ihaze kwifuza kwawe kdi iguhe umugisha. kdi ntuzarambirwe haracyari ibyiringiro.

severien kuwa 12-02-2015 saa 12:18
 

ni ukuri imana izakomeze umushyigikire kandi nanjye ndamukunda kuko yigisha neza azi no kubana imana imuhe umugisha.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza