Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubuhamya » Yabyitaga urukundo akibwira ko ubwo yihannye (...)
Yabyitaga urukundo akibwira ko ubwo yihannye agasuzuguro bihagije!

Ndi umukobwa w’imyaka 21, muri jye nabayeho mu kavuyo mbaswe n’inzoga (alcool), mbeshya, nsuzugura, ku buryo n’ababyeyi banjye nta n’umwe wari ukimvuga ; mbese nta muntu nari ncyubaha. Kubera ko nari mfite basaza banjye mu burayi byatumaga numva nsuzuguye agace k’i wacu nabaga mo, ndetse mu mutwe nari nuzuye ubupfapfa bitewe n’inshuti mbi twagendanaga.

Gukizwa kwanjye nti byari byoroshye kuko natekerezaga ko ndamutse nkijijwe naba ntaye umurongo ndetse nkumva ko naba ntakiri inkumi nziza igezweho bitewe n’uko nari umwibone ukabije. Ariko maze kwakira Kristo muri jye numvise byabindi byose ntacyo bimaze cyaruta impano nari mpawe ku buntu ari yo « agakiza ».

Nkimara kuba umukristo, nibwiraga ko ngize ubuzima bwiza ku buryo bukubye nka kabiri ugereranije n’ubwo nabagamo mbere. Numvaga ko kugira inshuti y’umuhungu mudakora imibonano mpuzabitsina (ubusambanyi) nta cyaha kirimo mu gihe nari naramaze kureka bya bindi byose nibwira ko aribyo bizira ku Uwiteka.

Ariko umunsi umwe, Umwami wanjye yaramurikiye anyereka ko ubushuti nk’ubwo butamuhesha icyubahiro dore ko Niyumvishaga ko anzi igice cy’inyuma gusa ahagaragara bityo sintekereze ko abasha no kumenya ibyo nibwira mu mutima wanjye (1 Abakorinto 3 :20).

Ariko ibyo byose nasanze byari ukwibeshya kuko Ijambo rye ritubwira ko abasha kutureba mu mitima akamenya ibyo twibwira byose (Abaroma 8 :27). Ibikorwa byose bikorerwa mu bwihisho utereza ko nta wukureba burya byose Imana iba ibibona uko byakabaye.

Uwiteka yampishuriye ko hari umunsi umwe azaza ibikorerwa mu rwihisho byose bidahesha Imana icyubahiro azaza akabishyira ku mugaragaro (1 Abakorinto 4 :5) . Ntidukwiye kuba muri Kristo no mu isi icyarimwe.

Iyi foto twakoresheje muri iyi nkuru siyo y’uvugwa muri iyi nkuru, ni iyo twifashishije kugirango ugire ishusho y’uko uvugwa yari ameze.

Ubu buhamya tubukesha “topchretien.com”.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 3 KURI IY'INKURU

Gatozi Emmanuel kuwa 14-08-2015 saa 08:50
 

Ndashimye kubuhamya bwiza

TUMUSIFU HELLARIE kuwa 31-05-2015 saa 11:29
 

BURYA NGO NTAHO IMANA ITAGUKURA KUKO N’UYU MUKOBWA IMANA YAMUKUYE AHABI .UBU ARASHIMA YESU WAHAMUKUYE .UWO YESU UMWAMI W’AMAHANGA NASHIMWE CYANE.

HARERIMANA JOWASI kuwa 28-08-2014 saa 20:48
 

JEWE NDANEZERWA IYOMBONYE IBINTU NKIBI IMANA IHABWE ICYUBAHIRO MURIVYOSE HANURE ABANDI

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza