Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubuhamya » Yahuye na Yesu nyuma y’umutingito ukomeye!
Yahuye na Yesu nyuma y’umutingito ukomeye!

Nitwa Cassandra, nakuriye mu muryango w’abanyagatulika. Ariko mu by’ukuri nitibizera Imana ndetse ntibari baranantoje gusenga Imana. Mu gihe cy’ubwangavu natangiye kujya nkundana n’inshuti nyinshi zitandukanye, iz’abakristo cyane cyane ab’ab’abahanzi baririmbira dore ko nanakunda umuziki cyane.

Naje gutangira kujya ndeka kujya mu misa bityo ntangira kujya mbaho uko nishakiye. Nta muntu n’umwe narincyumvira, nkoresheje ibiganza byanjye natangiye kujya nigana bimwe mu bimenyetso nabonaga mu ndirimbo (iz’isi) zitandukanye ntanazi icyo bisobanuye habe na mba.

Bitewe n’iyo mico yose nari nadukanye; mama yari atangiye kujya angirira amakenga akanababazwab n’iyo mico mibi yose nari ntangiye kwiga. Ni bwo yaje kwiyemeza kujya ambwira kuri bimwe mu bimenyetso najyaga mbona muri za ndirimbo nakundaga cyane cyane ibya illuminati bityo ambwira amabanga mabi yabaga abyihishe inyuma jya ntabashaga guhita nsonukirwa iyo nabaga ndimo kuzireba. Ibi byose akabikora agira ngo arebe ko nahinduka.

Nyuma y’umutingito wabereye muri Haiti, nasubiye i Guadeloupe ari naho muby’ukuri naje gusobanukirwa Imana. Muri icyo gihe, nta na kimwe cyari cyicyishimisha mu buzima. Iyo nasigara mu rugo abandi bagiye gusenga ; nasigaraga nibereye kuri mudasobwa yanjye nirebera indirimbo n’amafilimi akenshi by’urukozasoni ariko ntibigire icyo bitanga ku kuba nagira umunezero muri jye.

Igitondo kimwe ari ku cyumweru, natunguwe no kumva umukobwa twari duturanye aza kunkomangira tutari tunasanzwe tuvugana, ansaba ko twajyana ku rusengero aho yasengeraga ndabimwerera. Hari ku rusengero rw’ahitwa I Pichon mu birwa bya Guadeloupe. Natunguwe n’uburyo nasanze basenga mo, uburyo bahanura, ari na ko banavugaga mu ndimi. Ni bwo bwa mbere ibyo nari mbibonye. Aho mu rusengero twari turi ; ubwo nanjye natangiye gusenga nigana imisengere ya bo, imbere yajye mpita mbona umucyo umurika cyane ntazi aho uturutse ndetse muri jye numva hari igihindutse ku buryo ntabasha kubyisobanurira. Numvise muri jye mbaye mushya. Kuva uwo munsi, gusenga Imana nahise mbigira akamenyero. Nahise njya mu itsinda ry’urubyiruko aho ku rusengero,ndetse buhoro buhoro kugendera kure wa muziki w’isi wari umaze kumabata, ntangira no guhindura imvugo.

Ubu ndashimira Imana Yo yahinduye ubuzima bwanjye. Ndetse ntangira no kujya nsengera umuryango wanjye kugira ngo na wo uhinduke. Ubu buhamya umaze gusoma tubukesha urubuga «topchretien.com ».

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza