Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubuhamya » Yakiriye agakiza nyuma yo kwiga karate no kwifungisha (...)
Yakiriye agakiza nyuma yo kwiga karate no kwifungisha agamije gukora ibara

Musomyi wacu, nk’uko bisanzwe; uyu munsi twifuje kukugezaho ubuhamya bw’uyu muntu wakiriye agakiza nyuma y’uko yize karate,akanihindura umusazi agamije guhemuka no gukora ibara. Ubu buhamya ugiye gusoma tukaba twabwanditse nta na kimwe duhinduyeho usibye ahantu hatari henshi twakosoye tugamije kugira ngo ubashe kubusoma nta ngorane uhuye nazo.

Mw’ibaruwa yatwandikiye, yaravuze ati: “Nitwa KWIZERA Marie Claire, navukiye mu cyahoze ari Komini Gafunzo (ubu ni Akarere ka Nyamasheke). Navutse ndi ikinyendaro, data apfa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yishwe n’umugabo wari warinjiye mama. Data yapfuye nkiri muto, kuko nari mfite imyaka 8 gusa. Wa mugabo wa mama yaje guhunga ajya muri Congo, ahungana n’abandi bana be ariko jyewe ndasigara njya kwa masenge. Intambara yo kwibohora irangiye, mama yarahungutse ansaba kugaruka mu rugo, ariko masenge akambuza. Ariko kuko nakundaga mama, navuye kwa masenge njya mu rugo. Najyaga mara igihe naranze kurya iyo nibukaga uburyo umugabo wa mama yishe data.

Yize karate kugirango azice umugabo wa nyina.

Igihe cyarageze wa mugabo winjiye mama aratahuka, ansanga mu rugo. Hashize igihe gito, nabonye atangiye kujya andeba nabi cyane, nakwibuka n’ibyo yankoreye bigatuma numva nanjye namuhemukira. Mu gihe cy’inkiko gacaca, baramufunze ariko mama antegeka kujya kumufunguza ngo ni we uhahira urugo. Yambwiraga ko nzavuga ko atari we wishe data, ngo nzavuge ko ntazi uwamwishe. Nagiye kumushinjura, bituma imiryango y’iwacu inyanga ndetse na masenge aranca.

Amaze gufungurwa, yatangiye kuntoteza ashaka no kunyica, ni bwo rero nigiriye inama yo kumuhunga nkajya kwiyandikisha mu gisirikare kugira ngo wenda nzamurase. Ariko kuko nari nkiri muto, ntibyampiriye. Bamaze kumpakanira, nigiriye inama yo kujya kwiga karate ngo nzamwicishe amakofi. Naragiye niga karate neza, ku buryo nanamenyekanye cyane kuko twigishwaga n’umwarimu w’umuhnanga. Byaribigiye kugera n’aho igihugu kinjyana hanze gukomerezayo amashuri kuko narimfite ubuhanga bwinshi cyane. Natangiye kujya nkubita abantu bamwe nari nzi bari incuti z’umugabo wa mama kuko we ntabashaga kumubona (bari barongeye kumufunga).

Claire yigize umusazi anakora ibishoboka kugirango bamufunge azabone uko yihimura.

Nashatse kwifungisha kugira ngo musange mu munyururu njye mukubitiramo, ariko bakamfungura. Nyuma nigira inama yo kuzajya kwa muganga kwaka ikarita y’abasazi, kugira ngo njye nkubita abantu bamfunge. Muganga yarangoye, mushyiraho iterabwoba birangira ayinyandikiye. Ubwo rero ni bwo natangiye gukubita abantu, bamfunga bakongera bakamfungura.

Yakubise umukozi w’Imana amuziza ko yari amuzaniye ubutumwa bwiza.

Aho ni ho Imana yantumyeho umukozi wayo, ansanga ahantu nakundaga kwitoreza mu ishyamba arambwira ati: “Imana ikuntumyeho ngo nusubira hanze gukomeza amashuri ya karate uzapfa”.arakomeza arambwira ati”icyakubera cyiza ni uko wareka inzika yawe.” Sinari menyereye imvugo y’Imana, ni cyo cyatumye musaba kunyegera ngo tuganire. Amaze kunyegera, nafashe inkoni yari indi hafi ndayimukubita. Kuva ubwo, aho twahuriraga yarakeberezaga.

Uburyo yakiriye agakiza.

Nyuma Imana yaranyisangiye ndi mu nzira, ngiye kubona mbona umurabyo n’inkota nini cyane, mbona n’abantu bambaye ibyera barimo bacanga karate, barambwira bati: “N’ubwo wakwiga ukazenguruka isi ukaba n’uwa mbere ku isi ntabwo waturusha kurwana, kandi ntiwatunanira. Icyo usabwa ni ugukizwa ukareka inzika iri mu mutima wawe, kuko Imana ishaka kugukoresha.”

Nahise nikubita hasi, mara nk’isaha ndyamye. Mbyutse, numvise navunaguritse cyane. Naratashye, ariko ntaha nafashe icyemezo cyo guhinduka. Bwakeye njya gukizwa, ariko ngeze mu rusengero Abakristo bose ubwoba burabataha. Nageraga mu cyumba cy’amasengesho, nabonamo umuntu washyikiranaga na wa mugabo wa mama nkamusohora nkamukubitira hanze.

Gukizwa byarangoye, ariko nyuma biraza, baransengera nakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza. Imana ishimwe ko yankijije inzika!” Nshuti wowe umaze gusoma ubu buhamya,twizere ko hari icyo bukumariye ! Yesu aduhane umugisha !

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 5 KURI IY'INKURU

jane kuwa 3-08-2015 saa 03:42
 

Imana nibyose gusa nongeye gutinya imana koko abayo yabamenye kera,ndagirango mbwire kwizera m.claire nti uri umunyamugisha cyanne.ikindi nturi umwana wo kurimbuka.kuko yo ubwayo niyo yakugaruye kuko yagushakaga . kd bishobotse watera intambwe ukajya munsengero zicyaro nizumugi ugatanga ubu huhanya kuko hari abakimeze nkawe beshyi,iman ibahe umugisha mwishi.murakoze cyane

Ignace kuwa 13-04-2015 saa 08:33
 

ahaaaa ese nuko bimeze,uragahora ukizwa

Hitimana J.Damascène kuwa 23-01-2015 saa 02:44
 

Imana yacu ishobora byose kandi ntawabasha kugandira ibyo ishaka mu isi no mu ijuru. Turasaba ko bene ubu buhamya n’inyisho mutugezaho mwazashaka uburyo byagera no ku bantu batabasha gukoresha ikoranabuhanga ndavuga batuye mu cyaro. Imana ibahe umugisha.

Ishimwe E kuwa 1-01-2015 saa 08:50
 

Imana ishimwe cane kuko ni umukozi w umuhanga aho afatira umuntu ntawuhamenya nukuli uyo nkuru inshubijemo imbaraga sidasanwze Yesu arakomeye

0788632664 0785632664 0728632663 kuwa 8-08-2014 saa 05:45
 

NTAKIZA KIYINANIRA
NIMUZE DUKURIKIRE KUMUSARABA
ARATURUHURA
AMEN

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza