Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Ubuhamya » Yazengurutse mu byaha ariko Ubuntu bwa Yesu buramurokora
Yazengurutse mu byaha ariko Ubuntu bwa Yesu buramurokora

Nari narangiritse mu buryo bufatika kandi biturutse ku babyeyi banjye. Nari narageze aho niyanga, mu yandi magambo nari mbihiwe no kubaho kubera igitugu natwazwaga na satani.

Nari imbata yo kwikinisha, kuryamana n’abo duhuje ibitsina, kureba amafilime y’urukozasoni, amashusho y’imikino itandukanye. Niyitaga umunyamahirwe ariko nta mahoro nari mfite muri ibyo byose.

Nakuriye mu muryango w’abantu bitwa ko ari abakristo ariko mu by’ukuri ntabwo twari abakristo nyakuri. Jyewe nigishijwe ibintu byinshi kuri Yesu ndetse n’ubuntu bw’Imana. Gusa jye ku giti cyanjye sinigeze nsobanukirwa Yesu uwo ari we cyangwa Ubuntu bwe bwuzuye buhesha abamwizera agakiza.

Umunsi umwe, Umwuka Wera yaransanze aranganiriza anyibutsa imigisha y’Imana mu buzima bwanjye, ariko kandi anyereka n’ibyaha byanjye. Numvaga nzarimbuka nkajya mu muriro nindamuka nkomeje iyo nzira mbi nari ndimo. Imana yangiriye imbabazi impamagarira gukurikira inzira yayo ngo izampe ubugingo buhoraho.

Ibi byankozeho cyane kuko sinigeze na rimwe ntekereza ko hari uwankunda bene aka kageni. Yarankunze yirengagiza ibyaha byanjye. Numvaga nifuza gukurikira iyo nzira ariko nkumva ntazaguma uko nari meze.

Imana yongeye kunsanga irambwira iti ‘’Byaba ari nk’ubusazi uramutse utakaje urukundo rwanjye nyakuri’’. Icyo gihe nibwo numvise ngomba kwemera umuhamagaro w’Imana nkinjira mu rukundo rwayo, aho kwigumira mu byaha binyobora inzira mbi yo kurimbuka.

N’ubwo nari ntariyumvisha ubuzima bwo muri Kristo Yesu ariko numvaga nshaka kwegurira Imana ubuzima bwanjye.

Maze gufata iki cyemezo Imana yansabye kubihamisha isengesho rigira riti ‘’Mana yo mu ijuru, nerekeje umutima wanjye iwawe, ndakwinginze umbabarire ibyaha byanjye. Ubu nemeye kuba uwawe ngo ubushake bwawe abe ari bwo buganza mu buzima bwanjye, mu izina rya Yesu, Amen’’.

Nyuma y’iri sengesho, narahindutse, Yesu ahindura ubuzima bwanjye. Sinongeye kwiyumvamo agahinda, urwango cyangwa irari. Nuzuwe n’umunezero n’amahoro. Numvaga nakwifuriza abantu bose guhindurwa n’Imana.

Uyu munsi Imana irankoresha kugira ngo igere no ku bandi bameze nka njye. Ntabwo ari abaryamana bahuje ibitsina gusa ahubwo ni abatarizera bose, abahakana Imana, n’abandi bose batarizera Umwami Yesu. Ubuntu bwe burenze uko babwibwira, yamennye amaraso ye kugira ngo tubabarirwe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 3 KURI IY'INKURU

yovita niyubahwe kuwa 20-04-2015 saa 15:11
 

nimusengere mfite indwara zikomeye cane zumutima numubiri

UWIMANA Pascasie kuwa 5-12-2014 saa 03:57
 

Yesu ahimbarizwe ubuntu n’imbabazi bye ahora atugirira. abaganga bashobora kuguha umuti w’indwara ziriho zose ukagukiza cg ukakorohereza. ariko nukuri indwara yo kubatwa n’ibyaha nta muti bayibonera. Imana ishimwe ko hari umudocteur wa badocteur ubasha gukiza indwara y’icyaha kandi ugakira burundu.

NIBIMENYA kuwa 17-11-2014 saa 19:00
 

iGITANGAZA KIRENGEYE IBINDI BITANGAZA TWIBAZA, YESU AKORERA UMUNTU NUKUMURA MU VYAHA , AKABOHOKA, IBINDI VYOSE NI NYONGERA

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza