Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubuhamya » "Yesu yankijije kunywa itabi" Ingrid
"Yesu yankijije kunywa itabi" Ingrid

"Nitwa Ingrid. Nakijijwe mifite imyaka 14. Nkomoka ahitwa i ‘Douaisis’ (mu majyaruguru y’ubufaransa). Guhera mu w’2006, nabaga mu Bubiligi. Nkimara gukizwa nahise ndeka itabi. Mbese, natangiye kurinywa ku myaka 12.

Hashize imyaka 3 nyuma yo gukizwa, narisubiyeho. Nararinyoye cyane birenze uko byari biri mbere. Nyuma, ku yindi nshuro narongeye ndarihagarika, gukomeza. Mu w’1996, narongeye ndisubiraho ndetse noneho sinongera no kurireka. Ubwo, natangiye kujya mbeshya abantu ba hafi yanjye ndetse n’abo mu itorero. Mu w’1998, navuye I ‘Douaisis’ njya I ‘Lille’. Ngezeho naho, natangiye kubeshya buri wese. Hagat’aho, nari nzi neza ko umukristo atagomba kunywa itabi. Nakomeje kubaho gutyo.

Nakoze ubukwe mu w’2002. Nabanye n’umugabo wanjye mu kinyoma kuburyo narinyoye ubudahagarara. Najyaga no kurinywa nkajya mu bwihisho aho atari bumbone. Natwise 3. Ariko nubwo nabaga ntwite nabwo nararinywaga. Mfite abana batoya. Ariko babiri banyuma barwaye asima. Muri make, umunsi umwe naje gutinyuka naturira umuvandimwe mugenzi wajye muri Kristo, mubwira ko nanywaga itabi. Ubwo natangiye kujya mvuga uburyo itabi ryari ryarambase. Narabatuwe. Kuva ubwo, sinongeye kunywa itabi.”

Ubu arashima Imana yamukuye mu bubata bw’itabi. Arahamya ko yakiriye urukundo rw’Imana. Avuga ko urukundo rw’Imana rutagira akagero.

Aragira inama uwaba yarananiwe kureka itabi gukomeza gushakisha Imana, kandi ko akwiye kwisunga Imana akegera umuntu ukomeye mu myizerere akamufasha.

Ingrid, belgique

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza