Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubutumwa bw’Umunsi » Amerika: Insengero 6 zimaze gutwikwa nyuma gato y’ (...)
Amerika: Insengero 6 zimaze gutwikwa nyuma gato y’ igitero cyagabwe ku itorero Emanuel AME kigahitana abantu 9

"Ariko jyeweho ndababwira nti ‘Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya"- Matayo 5:44

Mu majyepfo ya Leta ya Califonia muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, amatorero y’ abakristo cyane cyane ayabirabura, akomeje kwibasirwa bikomeye. Nyuma yuko nta byumweru bibiri bishije Itorero rya Anglican risengerwa mo n’abirabura bo muri Califonia rigabweho igitero kigahitana abantu 9 harimo n’ umupasitori, andi matorero 6 yatwitswe ariko kugeza ubu ntiharamenyekana ababa bihishe inuma y’ ibi bikorwa.

Ikinyamakuru The Washington Post gitangaza ko ubu atatu muri ayo matorero ari gukorwaho iperereza ricukumbuye ngo hamenyekane icyaba cyateye izo nkongi z’umuriro hanamenyekane uwaba abyihishe inyuma.

Inkongi ya mbere yabonetse kuwa 21 Kamena ubwo urusengero rwo hafi cyane y’ ishuri ry’ Itorero ry’ abadventiste b’ umunsi wa karindwi muri Knoxville, Tennessee rwafashwe n’ inkongi y’ umuriro, ikarwangiza bikomeye, n’ ibikoresho byose byo muri uru rusengero birangirika.

Kuwa 23 Kamena urusengero rw’ itorero ryitwa God’s Power Church of Christ ryo muri Macon, Georgia, narwo rwafashwe n’ inkongi y’ umuriro ikomeye. Abashinzwe kuzimya umuriro, bahageze biteguye kuzimya basanga inzugi zirafunze bituma kuzimya bitinda, narwo rurashya. Abayobozi bo muri iyi leta bavuga ko babona izi nkongi ari ikiza atari ibikorwa by’urugomo. Baravuga ibi mu gihe hari ibimyenyetso byinshi bigaragaza ko ari ukwibasira abirabura cyane cyane b’ abakristo bo muri iki gihugu.

Urusengero rw’ itorero rya Briar Creek Road Baptist Church muri Charlotte, mu majyaruguru ya leta ya Carolina, nirwo rwakurikiyeho rufatwa n’ inkongi y’umuriro kuwa 24 Kamena. Muri uru rusengero rwo bivugwa ko ibintu bifite agaciro k’ amadorari y’Amerika asaga 250,000 ari byo byangiritse. Naho kuwa 26 Kamena, urusengero rw’ itorero ryitwa Glover Grove Baptist Church muri Warrenville, mu majyepfo ya Carolina narwo rwafashwe n’inkongi y’umuriro. Kugeza ubu ntakiratangazwa mu buryo bufatika cyaba cyarateye iyi nkongi.

Mu minsi ya vuba cyane, Insengero ibyeri harimo urw’ itorero ry’abapresbyterienne rwo muri Gibson n’urwa Apostolic (the Greater Miracle Temple Apostolic Holiness Church) rwo muri Tallahassee, muri Florida. Hari gukorwa iperereza ku mpamvu zaba zarateye izi nkongi kuko zibasiye amatorero ya gikristo gusa kugeza ubu harakibazwa niba haba hari isano iri hagati y’uku gutwikwa.

Ubuyobozi bwo muri izi Leta (Carolinna na Florida) bufatanyije n’ ibiro by’ urwego rushinzwe iperereza (FBI), Ibiro by’urwego rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, abashinzwe kurwanya inkongi, kugira ngo hamenyekane imvano y’ izi nkongi niba zaba zinafitanye isano. Kugeza ubu abayobozi batangaza ko ntakimenyetso kigaragaza ko zaba zifitanye isano.

Ibyanditswe byera hari icyo bitubwira, "Ababarenganya mubasabire umugisha, mubasabire ntimubavume"- Abaroma 12:14.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza