Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubutumwa bw’Umunsi » Burya hari inyungu mu kwatura ibyaha ku bakristo
Burya hari inyungu mu kwatura ibyaha ku bakristo

"Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k’ umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete" - Yakobo 5:16

Hari ibanga rikomeye mukwatura ibyaha no kwemera amakosa dukora mu buzima. Iyo bikozwe neza bibasha kubaka sosiyete ubarizwamo iyo ari yo yose, gusa ikibabaje abantu benshi usanga bahitamo gupfira icyubahiro aho kwatura ibyaha byabo.

Ijambo ry’Imana rivuga ko hari inyungu nyinshi zibonerwa mu kwatura no kwihana ibyaha:

1.Bituma umuntu abohoka kandi birakiza: Niyo mpamvu ijambo ry’Imana rivuga riti "mwaturirane byaha kandi musabirane nibwo muzakira" ariko hari itandukaniro rikomeye hagati yo kubabarirwa no gukira ku mutima. Niba ushaka kubabarirwa waturira ibyaha byawe Imana ariko kandi na none iyo ushaka gukira ku mutima ngo wumve ubohotse waturira undi muntu. Ashobora kuba uwo wahemukiye cyangwa undi mwizerwa.

2.Kwatura no kwihana bitanga itangiriro rishya. Bibiliya iravuga ngo "Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza, Ariko ubyatura akabireka azababarirwa"- Imigani28:13.

3.Kwatura no kwihana bigufasha kwakira imbaraga z’ Imana zihindura. Kwatura no kwihana ni ikimenyetso cyo guca bugufi kandi ijambo ry’ Imana rivuga ko Imana izamura abicisha bugufi. "Ni ukuri agaya abakobanyi, Ariko abicisha bugufi abagirira imbabazi" - Imigani 3:34. Ubuntu bwayo ni imbaraga zikomeye wakoresha uhindura ibyari byarananiranye bikanga guhinduka ariko byose bibonerwa mu guca bugufi no kuba inyangamugayo.

4.Biguha kugirana n’abandi ubucuti buhamye: Bibiliya iravuga iti "ariko rero iyo tugendeye mu mucyo nk’ uko na yo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose" -1 Yohana 1:7. Hari igihe dutekereza ko kwatura tukavuga ibyacu byatuma abantu badufata ukundi ariko uko uba inyangamugayo niko abantu barushaho kwifuza kubana nawe.

Imana ishaka ko wahindukira ikagukiza kugira ngo igukoreshe mu gufasha no guhindura abandi,Imana iragutegereje.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Jado fils kuwa 1-07-2015 saa 02:14
 

Yesu ashimwe abatugezaho izi nkuru turabashimiye,Imana yibuke iminsi yanyu.Nifuje ko mudusobanurira itandukaniro riri hagati yo; Kwicuza,Kwatura no Kwicuza.Mwatubwira nicyo Bible ibivugaho.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza