Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubutumwa bw’Umunsi » Burya Imana igukunda urukundo rutagira akagero
Burya Imana igukunda urukundo rutagira akagero

"Arahaguruka ajya kwa se. Agituruka kure, se aramubona aramubabarira, arirukanka aramuhobera, aramusoma"- Luka 15:20

Abantu bagira umujinya n’ inzika! Kubabarira birabavuna cyane ariko ku Mana si uko bimeze kuko yo igira imbabazi zihoraho iteka ryose. Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko Uwiteka ari umunyebambe n’umunyambabazi, atinda kurakara, afite kugira neza kwinshi. Ntakomeza kurwana iteka, ntagumana umujinya iminsi yose. Ntiyatugiriye ibihwanye n’ibyaha byacu, ntiyatwituye ibihwanye no gukiranirwa kwacu. Nk’ uko ijuru ryitaruye isi, ni ko imbabazi agirira abamwubaha zingana. Nk’ uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera, uko ni ko yajyanye kure yacu ibicumuro byacu. Nk’uko se w’abana abagirira ibambe, ni ko Uwiteka arigirira abamwubaha (Zaburi 103:8-13).

Umugambi w’ Imana ni uko yita ku bantu ba yo ibaha imbabazi ibihe byose. Kandi itanga umugisha ku bantu bayubaha bagakora ibyo gukiranuka. Abana b’abantu bajya barambirwa cyane ariko Imana ntijya irambirwa kubabarira kuko ari yo kamere ya yo. Niba uvuga ko uzi Imana ukwiye nawe kugira imbabazi muri wowe ibuka kubabarira nkuko Imana na yo ikubabarira umunsi ku munsi.

Imbabazi za yo zatumye abari kure y’amasezerano y’ ibizaza bemerwa baba abaragwa mu bw’ubwami bw’ijuru. Ni cyo cyatumye Pawulo intumwa avuga ati "Nuko ntimukiri abashyitsi n’ abasuhuke, ahubwo muri ubwoko bumwe n’abera ndetse muri abo mu nzu y’Imana" - Abefeso 2:19

Ntukiri umunyamahanga ahubwo uri umwana w’ Imana niba warakiriye Yesu Kristo kuko ukimwakira uhabwa ubutware bwo kwitwa umwana w’ Imana kubw’ imbabazi zitagira akagero.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza