Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubutumwa bw’Umunsi » Ese Imana itanga gisubizo ki ku bibazo biri mu isi (...)
Ese Imana itanga gisubizo ki ku bibazo biri mu isi ?

Iyo ushishojwe neza ubona ko abantu basa nabatagiha agaciro gahagije Imana, abantu barayobywa cyane n’ubugome bw’isi. Ariko Imana itanga igisubizo gihoraho ko Yesu Mesiya,wabambwe akazuka ari we gisubizo buri wese akeneye.

Ni koko turi mu bihe abantu bahindutse cyane. Imico itandukanye yagiye yivanga ndetse abandi batakaza umuco wabo burundu. Aho bigeze ntagushidikanya nta rwego na rumwe rwabasha kugarura ibintu mu buryo atari Yesu Kristo watubambiwe kugira ngo ahindure ibintu byose bishya. Abantu iyo babona ibintu biri kuba muri iki gihe bashobora gutekereza ko ari bwo bitangiye kubaho ariko isi yatakaje gutungana kwa yo ubwo Adamu yagwaga mu cyaha maze ubusabane bw’umuntu n’Imana bukazamo ikibazo. "Ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y’iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ari we mwuka ukorera mu batumvira.Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n’imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk’abandi bose. Ariko Imana kuko ari umutunzi w’imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo" - Abefeso 2:2-4.

Kuva isi yazamo icyaha, satani yafashe ubuyobozi. "Tuzi ko turi ab’Imana, naho ab’isi bose bari mu Mubi" -1 Yohana 5:19 . Kandi ni yo mpamvu Pawulo Intumwa yavuze ati "ari bo batizera, abo imana y’iki gihe yahumiye imitima, kugira ngo umucyo w’ubutumwa bw’ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y’Imana utabatambikira"- 2 Abakorinto 4:4.

Ntabwo ari igitangaza kuba ab’isi badakunda Imana. Witegereza ko ari bo bazagarura ibintu mu buryo kugira ngo isi yongere kuba nziza ahubwo ni inshingano zacu nk’abizera Yesu Kristo. Nitwe dufite igisubizo mu buzima bwacu,mu bihugu byacu kuko dufite imbaraga zihindura muri twe izo duhererwa muri Kristo.

Dukwiye gushaka Imana n’umutima wacu wose, mu gusenga no kwiyiriza ubusa kuko ububyutse no guhemburwa biva ku Mana. Mureke twemere tube abizera nyakuri nkuko Pawulo yagize ati "Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose"- Abaroma 12:2. Kandi ntiwihererane iby’agakiza ahubwo uharanire ko benshi bahinduka basanga Yesu wemeye gutanga ikiguzi cy’ibyaha byacu ku musaraba.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza