Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubutumwa bw’Umunsi » Ese ushaka kumva Imana ivugana nawe? - By Rick (...)
Ese ushaka kumva Imana ivugana nawe? - By Rick Warren

"Uwiteka ni we utanga ubwenge, mu kanwa ke havamo kumenya no kujijuka" - Imigani 2:6

Hari igihe wibaza uti "nkeneye kwizera Imana ariko ntabwo njya nyumva" Ukeneye kwegera Imana kugira ngo ubashe kuyumva. Ntabwo uyumva kuko mu bitetekerezo byawe haba harimo ibirangaza byinshi. Kugira ngo wumve Imana ivugana nawe ukwiye kuva mu bikurangaza byose ukayegere maze ugafata umwanya wo guturiza imbere ya yo ntuzabura kuyumva.

Bibiliya iravuga iti "Nimworoshye mumenye ko ari jye Mana, nzashyirwa hejuru mu mahanga, nzashyirwa hejuru mu isi" - Zaburi 46:11. Ibi bishatse kuvuga ko ukwiye gufata umwanya ugaceceka kugira ngo Imana ikwigaragarize ko ari yo Mana, uko wegereye Imana unasoma ijambo ryayo bigufasha kurusha kuyegera maze ikavugana na we, igihe umaze gusoma ijambo ryayo, yibwire ibyo ushaka biri ku mutima wawe.

Ijambo ryavuzwe haraguru (Imigani 2:6), rigaragaza ko Imana izaguha ubwenge n’ubuhanga ukeneye kugira ngo ubashe kumenya no kumva ijwi rya yo.

Ukwiye gusenga usaba Imana kuguha ubwenge bwo kumenya ijwi ryayo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza