Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Ubutumwa bw’Umunsi » Gufata icyemezo kiza mu buzima, ishingiro ry’ ahazaza (...)
Gufata icyemezo kiza mu buzima, ishingiro ry’ ahazaza heza hawe

Gufata icyemezo ni ikintu kitorohera abantu benshi uretse ko hari n’abagifata ariko bakagifata nabi ugusanga kibagizeho ingaruka zitari nziza. Icyemezo cyafashwe nabi gishobora kugira ingaruka kuwagifashe ndetse n’uwagifatiwe.

Abantu bagira imiterere itandukanye akaba ari na yo mpamvu isi igenda irushaho guhinduka, umwanditsi wa Bibiliya yaravuze ati "Kuko ari wowe waremye ingingo zanjye, wanteranirije mu nda ya mama, ndagushimira yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza, imirimo wakoze ni ibitangaza, ibyo umutima wanjye ubizi neza"- Zaburi 139:13-14.

Ni yo mpamvu tudakwiye kurenganya no kwitotombera Imana kubwo gutsindwa mu ruhande runaka cyangwa ngo twange gukoresha ubufasha bwa yo mu guhindura ubuzima bwacu.

Ntabwo Imana ishaka ko hagira ukomereka cyangwa ngo agwe mu bibazo bidakwiye. Ukwiye kumenya icyemezo wafata igihe ubona hari ikibazo ubona gikomeje kugukomerera maze urebe uko ushobora kuzana impinduka. Bibiliya iravuga iti “Mana, ndondora umenye umutima wanjye, mvugutira umenye ibyo ntekereza. Urebe yuko hariho inzira y’ibibi indimo, unshorerere mu nzira y’iteka ryose” - Zaburi 139:23-24.

Iyo ni yo mpamvu nyamukuru ukwiye kumenya uko ukwiye gufata icyemezo, ntabwo ari bibi kubanza gutekereza ku myanzuro twifuza gufata kuko rimwe na rimwe usanga icyemezo gifashwe habaye guhubuka kiba kibi kurusha uko wari kureka gufata uwo mwanzuro. Ariko niba uri mu gihe cyo gufata umwanzuro ukwiye kwegera Imana ukayisaba ko igufasha gufata umwanzuro mwiza.

Imana iradukunda kandi yita cyane ku byo ducamo muri ub’ubuzima. Imana igufasha kugira imbaraga n’ikizere mu gufata imwanzuro ukwiye aho guheranwa n’ubwoba ngo bugutere gufata ibyemezo bitari byiza. Ibi uzabishobozwa no gukora uko ushoboye kugira ngo ubashe gufata ibyemezo mu gihe gikwiye. Icyemezo cya mbere n’uko ubuzima n’ubugingo bwawe bukwiye kwegurirwa Yesu Kristo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza