Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Ubutumwa bw’Umunsi » Haranira gukora ibishimwa n’Imana
Haranira gukora ibishimwa n’Imana

Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose – Abaroma 12:2

Imana ifite umugambi ku buzima bw’uyizera wese. Mu byo umukristo anyuramo byose biba bimuteguririra kugera ku cyo Imana yamuteguriye; byose birizuzanya. Imana irakiranuka ni na yo mpamvu n’ibyo yibwira kugirira abayubaha ari ibyiza.

Ijambo ry’Imana ridushishikariza kwitandukanya n’ abatizera . Kandi ridusaba kutishushanya n’abatarakizwa. Ahubwo rikadushishikariza guhinduka , tukizera kristo bityo tukabona kugirirwa neza n’Imana.

Hari igihe abantu bamwe bifuza ko Imana yabakorera ibintu runaka ,bikaba mu byifuzo byabo nyamara Imana yo ikaba ifite ikindi kintu runaka yabateguriye kuba. Bityo iyo werekeje imyizerere ndetse n’ubuzima bwawe ukabyegurira Kristo, Imana na yo igaragaza ibyo yibwira kutugirira.

Abantu benshi basaba Imana ko ya bahindurira imibereho bitewe no kwifuza kwabo ; bakirengagiza ko ari bo bakwiye mbere na mbere gutera intambwe bayigana ikabababarira, bakezwa hanyuma ikabaha umugisha.

Ntugaheranwe n’ibibazo ahubwo banza ukore ibyo Imana ishaka, kugira ngo ubushake bwayo bugararire muri ibyo bibazo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza