Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubutumwa bw’Umunsi » Hari ibihembo bitangaje, Imana igenera abantu bagendana (...)
Hari ibihembo bitangaje, Imana igenera abantu bagendana nayo mu Kwizera

"Kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko kurusha izahabu igiciro cyinshi (kandi izahabu nubwo ishira igeragereshwa umuriro), kandi kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko ari uk’ukuri, amaherezo kuzabahesha ishimwe n’ubwiza n’icyubahiro ubwo Yesu Kristo azahishurwa" - 1 petero 1:7

Iyo umuntu avuze kugendana n’ Imana umuntu ashobora kwibaza byinshi, wakwibaza icyo Bibiliya iba ishatse gusobanura, ukibaza niba hari inzira wagendanamo n’ Imana ndetse ukibaza n’ imbogamizi wahura nazo muri urwo rugendo.

Twifashishije urugero rw’ umugabo Henoki, bivugwa ko yagendanye n’Imana. Iyo usomye Bibiliya itubwira ko Henoki yazamuwe kugira ngo atanyura mu rupfu "kwizera ni ko kwatumye Henoki yimurirwa mu ijuru ngo adapfa, kandi ntiyaboneka kuko Imana yamwimuye, kuko yahamijwe atarimurwa yuko yanejeje Imana" - Abaheburayo 11:5

Ibi bishaka kuvuga ko kugendana n’ Imana bigomba gukorwa mu kwizera, kuko utizera atabasha kunezeza Imana. Mu yandi magambo Imana ntishobora kugendana nawe igihe cyose udafite kwizera kuko itagendana n’umuntu utayinezeza. Mu kwizera niho Henoki yaherewe ubwo butware n’ubushobozi bwo kwimurwa akavanwa mu isi adapfuye,bigaragara ko abantu basigaye bamushakisha ariko ntibamubone, gusa Bibiliya igaragaza ko kugira ngo azamurwe mu ijuru,yari yaranejeje Imana. "Amaze kubyara Metusela, Henoki agendana n’ Imana imyaka magana atatu, ayibyaramo abahungu n’abakobwa. Iminsi yose Henoki yaramye ni imyaka magana atatu na mirongo itandatu n’ itanu. Kandi Henoki yagendanaga n’Imana, ntiyaboneka, kuko Imana yamwimuye" - Itangiriro 5:22-24.

Ni ibintu bidasanzwe, yagendanye n’ Imana mu kwizera kugeza igihe Imana yabonye ko ikwiye kumwiyegereza bakibanira atanyuze mu rupfu. Henoki ni umwe mu bantu babiri Imana yazamuye mu ijuru badapfuye. Bibiliya itwereka ko Eliya na Henoki aribo gusa bazamuwe badapfuye.

Ukwiye kugira ukwizera kugira ngo ukomeze kugendana n’ Imana kuko inezererwa abantu bafite ukwizera kandi nayo iyo ikunezerewe muragendana. Jack Wellman

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza