Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubutumwa bw’Umunsi » Hari ingororano zateguriwe abiyeguriye Imana (...)
Hari ingororano zateguriwe abiyeguriye Imana bataryarya

"Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura.Ubibira mu mubiri azasaruramo kubora, ariko ubibira mu Mwuka azasaruramo ubugingo buhoraho" _ Abagalatiya 6:7-8

Umuntu ugira kwikunda muri we, yirengagiza ibyo abandi bakeneye, akirengagiza Imana. Icyo azasarura nta mumaro kigomba kuba gifite kandi ibyo azaba agaragaza mu buzima bwe ntacyo bizaba bimumariye. Ariko ubiba ibyiza ahamanya n’ Imana azasarura ubugingo bwuzuye kuko Umwuka Wera ari we uzamuvomerera kugeza iteka ryose. Kwikunda cyangwa se kuba nyamwigendaho, bisenya ubusabane hagati yawe n’ Imana, umuryango ndetse ni nayo soko y’ ibanze y’ amakimbirane n’ intambara.

Yakobo yaravuze ati "Mbese muri mwe intambara n’ intonganya ziva he? Ntibiva ku byo mwishimira bibi, birwanira mu ngingo zanyu?" - Yakobo 4:1 Iyo kwikunda bikabije muri wowe bigira ingaruka mu mibanire yawe n’ abandi bityo ugasanga birasenya ubusabane bwawe n’ abandi.

Niba ushaka kubana n’ abandi neza ugomba gukora uko ushoboye kugira ngo utaba nyamwigendaho. Uko wumva bikomeza kugenda bizamuka nawe niko uba ukwiye kongeza imbaraga mu kwegera inshuti, abavandimwe kugira ngo ukuze umubano nabo aho kugira ngo utange inzira yo kuganza no kwikunda. Kwikunda bisobanura kwitekerezaho kuruta abandi, abandi ukabashyira inyuma. Bibiliya idusaba ko tudakwiye kwitekerezaho no kwiyitaho twenyine ahubwo dukwiye kwita no kubandi. "Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n’ abandi" - Abafilipi 2:4.

Kutitekerezaho wenyine bitera kwita no kubandi kandi byubaka ikizere mu mibanire yawe n’ abandi. Iyo wirekuye ntube nyamwigendaho bitera abandi guhinduka bakakwiyumvamo,bakagukunda kandi nabo bakabasha guhabwa ibyo bakeneye atari ibyo bakwiye.

Ibi twabigereranya no kubiba no gusarura; Iiyo ubibye amasaka uba witeguye kuzasarura amasaka. Imana ikavuga ko ubibira mu mubiri azasarura kubora nyamara ubibira mu Mwuka asarura kubaho. Imana ifite uko yateguye buri kimwe cyose, uko wirinda kuba nyamwigendaho ni ko Imana nayo igenda iguha umugisha. Ese waba uzi impamvu ibikora gutyo? Ni ukugira ngo use nayo kuko nayo igira Ubuntu ndetse n’ ibyo ufite byose n’ impano yayo kuko itagira kwikunda ahubwo igukunda cyane.

Uzagira ubugingo bwuzuye ari uko uburekuriye Yesu,niyo mpamvu Yesu yavuze ati "kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, kandi utita ku bugingo bwe ku bwanjye no ku bw’ ubutumwa bwiza azabukiza" - Mariko 8:35

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza