Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubutumwa bw’Umunsi » Ijwi ry’ Imana ni umuyoboro mwiza wakugeza ku ubuzima (...)
Ijwi ry’ Imana ni umuyoboro mwiza wakugeza ku ubuzima bw’ iteka - Rick Warren

"Kubaha Uwiteka ni ishingiro ryo kumenya, ariko umupfapfa ahinyura ubwenge n’ibibwiriza. Mwana wanjye, jya wumva icyo so akwigisha, Kandi we kureka icyo nyoko agutegeka" - Imigani 1:7

Ese waba warigeze ugira intego wiha mu buzima? Ngira ngo niba ntibeshya wahuye n’abantu bagiye bakubwira ibintu bitandukanye kandi benshi muri bo baguca intege. Bamwe bashoboraga kukubwira bati "wowe utekereza utyo nka nde"; bakubwira ngo ntushobora kuzabigeraho ndetse ntibanatinya ku kubwira ngo ubyibagirwe.

Umuti wo gusobanukirwa ko ijwi wumva ari iry’abantu cyangwa iry’Imana; ukwiye kubanza gutekereza ku mpaka zabayeho mu gihe cya Nowa. Nowa yatekerezaga ko avugana n’Imana ariko kubera ko bamwe bashidikanya byatumye imirimo yo kubaka inkuge itinda bamwe bararambirwa ariko Nowa yikomereza ku ijwi yumvise kugeza inkuge yuzuye.

Bibiliya itubwira ko Nowa yumvise umuburo w’Imana yizera ko bizaba nubwo yari atari yabibona. Uko ni ko kwizera kuzagufasha kwemera ibyo Imana yakubwiye utari wanabibona.

Ukwiye kugira intego mu buzima bwawe , ugakora icyo Imana ikubwiye, ugakomeza kwizera kugira ngo intego zawe zose uzabashe kuzigeraho udaciwe intege n’amajwi y’abantu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza