Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ubutumwa bw’Umunsi » Imana Igira ubuntu bwinshi _Billy Graham
Imana Igira ubuntu bwinshi _Billy Graham

Munyita Shobuja n’Umwigisha, ibyo mubivuga neza kuko ari ko ndi koko. Yohana 13:13

Umwuka wera ntazigera abayobora ahandi hahabanye n’ Ijambo ry’Imana. Hari abantu bajya bavuga bati ” Imana yanyoboye gukora ibi cyangwa ngo Imana yambwiye gukora ibintu runaka". Imana irinda ijambo ryayo ku bantu bayo. Ntikunda ko umuntu yakora ibitandukanye n’ ibyo ijambo ryayo ridutegeka. Umuhanuzi Samweli ni we wavuze ati " Kumvira kuruta ibitambo". Samweli aramusubiza ati "Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n’ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by’amasekurume y’intama" 1 Samweli 15:22.

Ibyanditswe byera bigaragaza ko, umuntu ugira ishyaka ryo kumenya iby’ Imana; nta kabuza Imana imwihishurira. Ese waba ugeze mu mayira abiri , wabuze iyo uhitamo y’ ukuri? Mu gihe ubuze uko ugira, ibyo wageragezaga ndetse n’ ibyo wishingikirizagaho byavuyeho; Imana yo ntijya ibura uko igira kandi ihorana impuhwe n’ ubuntu bwinshi mu gihe uyisunze. Nutabaza Imana, izakwiyereka . Abagira umwete wo kubaha Imana hari ibintu byinshi bibi ibasimbutsa, ntibabicemo. "…Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, ugakora ibitunganye mu maso yayo, ukumvira amategeko yayo, ukitondera ibyo yategetse byose, nta ndwara nzaguteza mu zo nateje Abanyegiputa, kuko ari jye Uwiteka ugukiza indwara" Kuva 15:26

Ukwiye kuba umukristo wumvira Imana. Ujye uzirikana kandi ko aho Imana ikuyobora ari ku bugingo bw’iteka. Kandi ntawiringiye Imana ngo agire icyo akena.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza